RFL
Kigali

Bikomeje kuba agatereranzamba muri Kiyovu Sport! Urubuga rwahuzaga abanyamuryango rwafunzwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/05/2021 15:39
0


Nyuma y’umusaruro mubi Kiyovu Sport yagize mu mikino y’amatsinda mu gushaka igikombe cya shampiyona uyu mwaka, yasojwe iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda B bigatuma ijya mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, magingo aya ishyamba si ryeru kuko n’urubuga ruhurirwamo n’abanyamuryango b’ikipe rwafunzwe.



Nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Rutsiro FC ibitego 2-1 bigatuma ikipe isoza imikino y’amatsinda ku mwanya wa nyuma wayishyize mu byago byo kumanuka mu cyiciro cya kabiri, umuyobozi w’iyi kipe Mvukiyehe Juvenal yahise atumiza inama y’igitaraganya y’abakinnyi, abatoza ndetse na bamwe mu banyamuryango.

Iyi nama yakozwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021, ibera i Runda aho iyi kipe icumbitse.

Amakuru InyaRwanda yakuye mu bari hafi y’iyi kipe ni uko iyi nama yagombaga gufatirwamo imyanzuro ikakaye irimo no guhagarika cyangwa gusezerera bamwe mu bakinnyi n’abatoza batunzwe agatoki kugira uruhare mu musaruro mucye w’iyi kipe.

Ibyavuye muri iyo nama ntabwo byigeze bishyirwa ahagaragara.

Amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ndetse yemejwe n’umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sport, ni uko urubuga rwa WhatsApp ruhuza abanyamuryango bayo, rwamaze gufungwa, aho nta wemerewe kurucishaho ubutumwa uretse abayobozi ba Kiyovu Sports gusa.

 Ubuyobozi bw’iyi kipe bwavuze ko bwahisemo kuba rufunze uru rubuga kugira ngo abanyamuryango babanze batuze, bazaganire nyuma kuko hari abadahita bakira neza gutsindwa bagakoresha amagambo adakwiriye.

Kiyovu Sport igomba gukina imikino yo gushaka itike yo kuguma mu cyiciro cya mbere nyuma yo kujya mu makipe umunani ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri igihe yakora ikosa iryo ariryo ryose ryo gutsindwa.

Perezida wa Kiyovu Sport, Juvenal Mvukiyehe ashobora kwirukana bamwe mu bakinnyi n'abatoza ba Kiyovu Sport

Kiyovu Sport izakina imikino yo guhatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND