RFL
Kigali

Billy Jakes agiye gukora igitaramo gikomeye 'Youth in Praise Live Concert' yatumiyemo Gaby, Aline na Alarm Ministries

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/03/2019 11:04
0


Umuhanzi Billy Irakoze uzwi mu muziki nka Billy Jakes uherutse gukora igitaramo gikomeye yari yatumiyemo umuhanzikazi Zaza uri mu bakomeye cyane mu muziki wo muri Afrika y'Epfo, kuri ubu ageze kure imyiteguro y'igitaramo yise 'Youth in Praise Live Concert'.



Billy Jakes ni umuhanzi w'umunyarwanda umaze igihe kinini mu muziki wo kuramya Imana dore ko yawutangiye mu myaka 10 ishize. Kugeza ubu amaze gushyira hanze album ebyiri. Album ya kabiri aherutse gushyira hanze yitwa 'Umunyamateka', akaba yarayimuritse mu gitaramo gikomeye yise 'Umunyamateka Live Concert' yari yatumiyemo icyamamare Zaza Mokheti wo muri Afrika y'Epfo.


Umuramyi Billy Jakes wamamaye mu ndirimbo 'Hallelujah'

Billy Jakes watumbagirijwe izina n'indirimbo 'Umunyamateka' na 'Hallelujah' ageze kure imyiteguro y'igitaramo yise 'Youth in praise live concert' kizaba ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2019 kuva saa Kumi n'ebyiri kugeza saa Tatu z'ijoro mu ntego yo kwegera urubyiruko akaruhamagarira gukura amaboko mu mifuka rugakunda umurimo ndetse anakarukundisha umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Billy Jakes yabwiye Inyarwanda.com ko yateguye iki gitaramo agendeye ku cyanditswe kiri muri Bibiliya mu gitabo cy'Amaganya ya Yeremiya 3;27

Yagize ati: "Nakuye icyanditswe muri Bible “Amaganya ya Yeremiya 3:27 havuga ngo birakwiye ko umusore aremererwa akiri muto. Bivuze ko bikwiye ko dukura amaboko mu mifuka tukiyubaka by'umwihariko urubyuruko rwa Gikristo dukwiye kuba intangarugero mu kwiteza imbere mu buryo bwose. Rero umuyobora nyuzamo ibyo Imana yanshize ku mutima ni ukuririmba dore ko ari yo mpano iruta izindi zose mfite."


Igitaramo Billy Jakes yatumiyemo Gaby na Aline

Mbere y'amasaha macye ngo igitaramo kibe, ni ukuvuga ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe hagati ya Saa Moya na Saa Tanu za mu gitondo, Billy Jakes n'itsinda ry'abakunda umuziki we bazerekeza i Nyamirambo mu gikorwa cy'umuganda rusange aho bazasibura inzira y'abanyamaguru (Zebra crosses). Nyuma y'iki gikorwa, mu kugoroba w'uwo munsi, hazaba igitaramo 'Youth in Praise Live Concert' cyateguwe n'umuramyi Billy Jakes ku bufatanye na Moriah Entertainment Group.

Muri iki gitaramo kizabera muri Kigali Convention Center, Billy Jakes azaba ari kumwe na bamwe mu bahanzikazi nyarwanda bakunzwe by'ikirenga mu muziki wa Gospel barimo; Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi ndetse n'itsinda rya Alarm Ministries ryubashywe cyane mu muziki wa Gospel. Kwinjira bizaba ari 5,000Frw ndetse na 15,000Frw harimo n'icyo kunywa. Iki ni cyo gitaramo cya mbere Billy Jakes akoze ari kumwe na Moriah Entertainment Group iri kumufasha bya hafi mu muziki we.


Aline Gahongayire yatumiwe mu gitaramo cya Billy Jakes


Gaby Kamanzi nawe yatumiwe mu gitaramo cya Billy Jakes

REBA HANO 'HALLELUJAH' YA BILLY JAKES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND