RFL
Kigali

BIRAVUGWA: Miss Umutoni Pamela agiye gukora ubukwe n’umusore bamaze igihe mu rukundo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/04/2019 9:38
1


Umutoni Pamela ni umwe mu bakobwa bahatanaga muri Miss Rwanda 2017.N'ubwo yageze mu cyiciro cya nyuma cy’abahatanira ikamba ntabwo yigeze atorwa cyangwa ngo agire ikamba iryo ariryo ryose yegukana. Uyu mukobwa kugeza magingo aya hari amakuru ahamya ko agiye gukora ubukwe n’umusore bamaranye igihe.



Mu mwaka wa 2018 nibwo amakuru anyuranye yagiye atangazwa ko Umutoni Pamela ari mu rukundo n’umusore witwa Murenzi Kevin, iki gihe bijya kumenyekana byari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’Amavuko y’uyu mukobwa bakatana umutsima. Nyuma inkuru z’urukundo rw’aba bombi zagiye zigabanuka.

Pamella

Inshuti z'aba bombi zatumiwe mu birori Kevin azerekaniramo uyu mukobwa bitegura kurushinga

Ku mbuga nkoranyambaga hari gukwirakwizwa amafoto agaragaza Umutoni Pamella na Kevin Murenzi bari kumwe bagaragaza ko bagiye gutangaza ubukwe bwabo ‘Wedding Launch' aho uyu musore yatumiye inshuti zabo za hafi ngo atangaze ko agiye gukora ubukwe anerekana inkumi agiye gushaka. Nyuma yo kubona iyi foto Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Kevin Murenzi.

Uyu musore aganira na Inyarwanda yabanje kutwemerera ko iyi nkuru ari impamo, icyakora ahamya ko igihe cyo kubitangaza mu itangazamakuru kitaragera. “Nibyo ariko ntabwo si ibyo kujyana mu itangazamakuru nonaha.” Nyuma yo gukomeza kwerekwa ko ari inkuru yabaye impamo ku mbuga nkoranyambaga yahise yisubiraho atangariza Inyarwanda ko izi nkuru ari ibihuha.

Pamella

Kevin ku mbuga nkoranyambaga akunze kugaragaza ko akunda cyane Pamella Umutoni

Inshuti z’aba bombi zaganiriye na Inyarwanda.com baduhamirije ko aya makuru ari impamo ndetse biteguye ko tariki 26 Mata 2019 aribwo uyu musore azanambika impeta Umutoni Pamella amusaba ko yamubera umufasha cyane ko aribwo azaba yereka inshuti umufasha bitegura ku rushinga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakizimana thomas5 years ago
    Nibyizako muduha inkurunziza Mutwongerere inkuru zabakundana.





Inyarwanda BACKGROUND