Itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri Fan club yitwa ‘March’ Generation’ n’umuterankunga mukuru wa Rayon Sports ‘Skol Brewery Ltd Rwanda’, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu bahembye Bizimana Yannick ukina mu gice cy’ubusatirizi nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu Ukuboza 2019, yisubiza iki igihembo yaherukaga.
Ku mugoroba wo kuri uyu
wa Gatatu ni bwo hahembwe umukinnyi witwaye neza mu kwezi gushize k’Ukuboza,
igikorwa cyabereye kuri Blue Empire i Nyamirambo, kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Iki gikorwa cyatangijwe bwa mbere n’itsinda
ry’abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri ‘March Generation’ Fan Club, giterwa inkunga n’Uruganda rwa Skol rwenga
ibinyobwa, kikaba ari igikorwa ngarukakwezi.
Bizimana Yannick wisubije igihembo
n'ubundi yaherukaga kwegukana, akaba yahembwe ibahasha
irimo ibihumbi 100 Frw, igikapu cya Skol n’umupira wo gukina ndetse na Ecouteur
za Skol. Muri uku kwezi uyu musore ukina asatira muri Rayon sports yari
ahanganiye ibihembo na myugariro akaba na kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric
nawe wigaragaje cyane mu bwugarizi bw’iyi kipe ndetse na Omar Sidibe ukina neza
cyane mu kibuga hagati muri Rayon Sports.
Yannick Bizimana wari ubitse igihembo cy’Ugushyingo ari mu
bakinnyi bigaragaje mu Ukuboza muri Rayon Sports, cyane ko yitwaye neza mu
busatirizi bw’iyi kipe, aho yagiye ayifasha mu mikino itandukanye, twavuga
nk’umukino wa Heroes ndetse n’uwa Mukura ndetse n’uwa Kalisimbi, aho yayitsindiye
ibitego 3.
Kuva shampiyona yatangira muri uyu mwaka w’imikino iki ni
igihembo icya Gatatu gitanzwe, igiheruka cyatanzwe mu Ukuboza cyegukanwa
nubundi na Yannick Bizimana, mu gihe icyakibanjirije mu Ukwakira cyari
cyegukanwe na Nizeyimana Mirafa.
Nyuma yo guhabwa igihembo, Bizimana Yannick, yagaragaje
ibyishimo bidasanzwe, avuga ko kwegukana iki gihembo bituruka mu gukora cyane ashimira
Imana ndetse n’abafana badahwema kubatera morale.
Yagize ati ”Ni ibintu binshimishije cyane,
sinatekerezaga ko nabigeraho ariko kubera Imana ikomeza kumpa gutsinda ndetse
no gukora cyane mbigezeho, ubu bimpaye imbaraga nyinshi cyane zo gukora kuruta
izo nari mfite. Ndashimira abakinnyi bagenzi banjye, abatoza bacu, n’abafana ba
Rayon Sports badahwema kutuba inyuma kuko mubyo dukora byose baba baturi inyuma
badushyigikiye”.
Igikorwa cyo gutora umukinnyi witwaye neza mu kwezi
muri Rayon Sports kigirwamo uruhare n’abafana ba Rayon Sport 100%, kuko aribo
bitorera umukinnyi wabanyuze.
Bizimana Yannick ari gukina umwaka we wa mbere muri
Rayon Sports nyuma yo kugurwa avuye muri AS Muhanga yigaragarijemo mu mwaka ushize
w’imikino, mu Ukuboza Yannick yatsindiye Rayon Sports ibitego 3, mu mikino 5
yakinwe.
Bizimana Yannick yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'Ukuboza muri Rayon Sports
Yannick yisubije iki gihembo
Ni umuhango wari witabiriwe n'abakinnyi ba Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO