RFL
Kigali

Bobi Wine yifashishije ijambo rya Fidel Castro ashimangira ko atemeranya na Museveni

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/04/2019 9:57
0


Umunyamuziki ubifatanya na Politiki, Bobi Wine, mu rukiko rwa Buganda Road, yifashishije ijambo rya Fidel Castro wigeze kuba Perezida wa Cuba yavuze mu myaka 66 ishize. Yumvikanishije ko ari mu rukiko ntacyo yishinja ahubwo ari uko atemeranya na Politiki ya Uganda by’umwihariko Perezida Yoweli Museveni urambye ku butegetsi.



 

Ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2019, Urukiko rwa Buganda Road rwafashe umwanzuro w’uko Bobi Wine afungirwa by’agateganyo muri gereza ya Luzira, azasohoka ku wa kane tariki 02 Gicurasi 2019 saa yine za mugitondo agezwa imbere y’ubucamanza.

Chimpreports yanditse ko ubwo Bobi Wine yari imbere y’ubucamanza, yaranzwe n’amarangamutima menshi yifashisha ijambo 'amateka azanyibuka' rya Fidel Castro yavuze ku myaka 66 hari mu 1953.  

Fidel Castro yayoboye Cuba kuva mu 1976 kugeza mu 2008. Yitabye Imana ku myaka 90 y’amavuko, ashimwa na benshi nk’uwaharaniye ukwishyira ukizana kwa muntu mu gihe Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika we yamwise ‘umunyagitugu’.

Mu ijambo Bobi Wine, yavugiye mu rukiko yashimangiye ko afite icyizere cyinshi muri we kuko nta cyaha na kimwe yishinja.

Yavuze ko kuba yitabye ubucamanza ari uko atemeranya na Politiki y’igihugu cya Uganda cyane cyane ubutegetsi bwa Perezida Museveni bazahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2021.  

Yagize ati “ “Ba nyakubahwa murakoze kuri uyu mwanya mumpaye. Mfite icyizere n’ishyaka ryinshi muri njye kuko si njye uri mu rukiko ahubwo ni urukiko ruri mu rubanza. Nta cyaha na kimwe nakoze. Ndi hano kubera ko ntemeranya na politiki y’iki gihugu by’umwihariko Perezida Museveni,”

Bobi Wine yashimangiye ko atemeranya na Politiki ya Uganda n'ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Yavuze ko kuba ari imbere y’ubutabera ntacyo bimutwaye kuko ari kurwanira uburenganzira bwa buri wese uri muri Uganda. Yakomeje avuga ko atemeranya n’imisoro y’iki gihugu ndetse n’uburyo ubutabera butangwamo. 

Ati “Muri njye ndumva meze neza bitewe n’uko ntabwo ndi hano kubera ko nibye umutungo wa leta cyangwa se nishe umuntu. Ntewe ishema n’uko ndi hano ndwanirira abaturage harimo wowe mucamanza ndetse na buri wese uri muri iki gihugu.

"Ndi hano kugira ngo namagane umusoro w’igitugu n’ubutabera bucagase. Rero niba ibyo byose byatuma nyura mu bubabare ku bw’ineza y’igihugu cyanjye nditeguye. 'Ahari wenda amateka azanyibuka.”

Iki kinyamakuru kivuga ko hari amakuru yizewe ahamya ko Bobi Wine amaze iminsi asoma ibitabo byanditswe na Nelsom Mandela wayoboye Afurika y’Epfo wanarwanyije ivangura ryakorerwaga abirabura.

Mu bitabo kandi Bobi Wine ari gusoma harimo n’ibyanditswe na Julius Nyerere wayoboye Tanzania na Fidel Castro wayoboye Cuba.   

Mu rukiko Bobi Wine yamenyeshejwe ko ashinjwa gusuzugura inzego za Leta zirimo Polisi, gukoresha inama n’abambari be atabisabiye uburenganzira ubuyobozi.

Yanabwiwe ko mu byaha ashinjwa harimo n’ibyo yakoze tariki 11 Nyakanga 2018 aho we n’abambari be bateguye inama yigaga ku kuburizamo itegeko rigena umusoro ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Bobi Wine mu rukiko rwa Buganda Road.

Ijambo rya Fidel Castro ryifashishijwe na Bobi Wine mu rukiko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND