RFL
Kigali

Boris Johnson yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza avugwaho amagambo akomeye na Trump

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/07/2019 16:43
0


Umunyapolitike Alexander Boris de Pfeffel Johnson, yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza aho azasimbura Theresa May kuri uyu mwanya, ku wa Gatatu w’iki Cyumweru.



Bwana Boris Johnson ni umunyapolitike w’Umwongereza. Yanabaye Umuyobozi w’Umujyi wa London. Yabonye izuba ku wa 19 Kamena 1964.

Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nyakanga 2019, yatowe n'abarwanashyaka b'ishyaka rya Conservative ahita aba Ministiri w'intebe w'u Bwongereza.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Jr Trump yatangaje ko ‘Boris azaba igihangange nk’uko u Bwongereza bumeze’.

Ni amatora yari ahanganyemo na Jeremy Hunt. Abari bemereye gutora bari 160.000, abitabiriye bagera kuri 87,4& nk’uko BBC ibivuga. Borris yamutsinze ku majwi 92.153 ku 46.656.

Jeremy Hunt watsinzwe amatora n’amajwi 46%, yabwiye Sky News ko afite icyizere cyinshi cy’uko Boris Johnson azaba Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, mwiza.

Ati “Azaba Minisitiri w’Intebe mwiza. Afite ibitekerezo bizima kandi byubaka aharanira ko ashimisha benshi kandi yigirira icyizere mubyo akora.”

Umunyapolitike Alexander Boris de Pfeffel Johnson, yatorowe kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, azasimbura Theresa May kuri uyu mwanya, ku wa Gatatu w’iki Cyumweru.

Muri Gicurasi, Theresa May nibwo yatangaje ubwegure bwe ku ishyaka rya Conservative byanatumye atakaza umwanya wa Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza.

Mu ijambo rye yavugiye mu biro bye bya Dawning Sheet, yatangaje ko yakoze uko ashoboye mu gihe yamaze ku ntebe y'ubuyobozi

Boris Johnson yagizwe Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND