RFL
Kigali

Bosenibamwe yahishuye inzego abona yatangamo umusanzu anavuga icyamushenguye umutima mu rugendo rwe rwa Politiki-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:20/12/2019 13:05
0


Bosenibamwe Aime Umuyobonozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com yavuze ko mu rugendo rwe rwa Politike yashenguwe umutima n’ikigeragezo yahuye nacyo igihe yari Guverineri w’intara y’Amajyaruguru anahishura izindi nzego abona ashobora gutangamo umusanzu.




Bosenibamwe Aime yahishuye inzego abona yatangamo umusanzu

Bosenibamwe Aime umaze imyaka itari micye muri Politike, yakoze imirimo itandukanye mu nzego za Leta. Yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’icyahoze ari akarere ka Rukara, yabaye umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe iyamamaza buhinzi, nyuma yaho aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara ya Kibungo.

Yaje kuba umuyobozi w’akarere ka Burera, nyuma aza kugirwa Guverineri w’intara y’Amajyaruguru. Ni umwanya yamazeho imyaka irindwi n’amezi umunani. Ibi byose, avuga ko yabigezeho kubera kugira intego. Muri uru rugendo rwe rwa Politike amazemo imyaka itari micye avuga ko yashavujwe cyane n’ikigeragezo yahuye nacyo ubwo yari Guverineri w’intara y’Amajyarugu.

Ati”Tekereza iyo uri Guverinari bakagushyiraho ikintu kigihimbano ngo uri umuntu uteza umutekano muke mu ntara uyobora. Ibyo byambayeho ntawe utarabimenye”. Akomeza avuga ko cyabaye ikigeragezo gikomeye yari ashoweho ku buryo yari intambara yagombaga kurwana. Avuga ko ari cyo kintu gikomeye cyamushegeshe mu rugendo rwe rwa politike.

Nk'uyoboye ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), avuga ko ashishikajwe no gukora neza ishingano yahawe. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, yanahishuye izindi nzego za Leta abona ashobora gutangamo umusanzu mu rwego rwo kubaka igihugu.

Yagize ati”Nk’umuntu wanyuze muri byinshi, nshobora gutanga ibitekerezo muri foramu z’urubyiruko zitandukanye ari narwo Rwanda rw'ejo tugomba kurera no guha ubumenyi burutegurira kuzayobora iki gihugu mu myaka irimbere”.

Yakomeje avuga ko ahandi yatanga umusanzu ari mu bijyanye no kurwanya impamvu izarizo zose zatuma ibibazo byabaye muri iki gihugu byongera kubaho. Avuga ko umusanzu ashobora kuwutanga nko muri politike ya Leta ijyanye n’ubumwe n’ubwuyunge na gahunda ya Ndi umunyarwanda. Ikiganiro twagiranye kibanze ahanini ku nama yagiriye urubyiruko mu rwego rwo kurutera inyota yo kwiteza imbera.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE N'UYU MUYOBOZI


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND