RFL
Kigali

BRALIRWA na FERWAFA bamuritse ikirango cya shampiyona y'u Rwanda ‘Primus National League’

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/04/2021 15:35
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ n’uruganda rwa BRALIRWA, bamuritse ku mugaragaro ikirango cya shampiyona y’u Rwanda ‘Primus National League’ igomba gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gicurasi mu mwaka w’imikino wa 2021.



Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mata 2021, ku cyicaro cya FERWAFA, kikaba cyari kitabiriwe na Visi Perezida w’iri shyirahamwe, Habyarimana Matiku Marcel ndetse n’ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Bralirwa. FERWAFA yashimiye BRALIRWA yemeye kuba umufatanyabikorwa igatera inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Muri Werurwe 2021, ni bwo FERWAFA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Uruganda rwenga ibinyobwa rwa Bralirwa nk’umuterankunga mukuru wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihe cy’ imyaka ine.

FERWAFA yahawe Miliyoni 640 Frws, izabona mu byiciro bitandukanye muri iyo myaka amasezerano, harimo kandi ko uru ruganda ruzaba rwihariye ibicuruzwa byose bizacururizwa ku bibuga.

Bralirwa ifite 50% by’ahateganywa kuzamamarizwa hose ku bibuga, indi 50% izaba ari iya FWERWAFA, harimo kandi gukoresha ikirango (Logo) y’iyi shampiyona yahinduriwe izina ikitwa Primus National League, guhera muri uyu mwaka w’imikino.

Ikirango gishya cya shampiyona y'u Rwanda

BRALIRWA na FERWAFA basinye amasezerano y'ubufatanye y'imyaka ine





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND