RFL
Kigali

Kimenyi Yves ukeneye amafaranga yo gukora ubukwe yateye umugongo Rayon Sports yerekeza muri mukeba Kiyovu Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/05/2020 23:28
0


Bidasubirwaho umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, wakikiniraga Rayon Sports, Kimenyi Yves, yamaze kuyitera umugongo nyuma yo kutubahiriza amasezerano bagiranye, ntibamuhe amafaranga yose bamugomba, yerekeza muri mukeba Kiyovu Sports aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, bamwemerera kumuha amafaranga yo gukora ubukwe.



Kimenyi Yves abaye umukinnyi wa kabiri usohotse muri Rayon Sports mu gihe kitageze ku minsi irindwi yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ya myugariro Irambona Gisa Eric uherutse gusinya imyaka ibiri muri iyi kipe bitirira Urucaca.

Kimenyi Yves ubwo yerekezaga muri Rayon Sports mu mwaka ushize ubwo yirukanwaga n’ikipe ya APR FC, yemerewe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ko buzamuha Miliyoni Umunani yemera kubasinyira, gusa ariko ntiyigeze ahabwa ayo mafaranga yose kuko yahawe miliyoni Ebyiri gusa andi abwirwa ko azayahabwa amaso ahera mu kirere.

Nyuma y’ibibazo by’ingutu biri mu ikipe ya Rayon Sports, byadindije ibiganiro hagati y’ubuyobozi n’abakinnyi barimo basoza amasezerano yabo, bityo bamwe kwihangana birabananira bahitamo kwerekeza mu yandi makipe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo hamenyekanye amakuru ko Kimenyi Yves yamaze gusesekara mu ikipe y’Urucaca izatozwa na Olivier Karekezi mu mwaka utaha w’imikino.

Amakuru Inyarwanda yamenye ni uko uyu musore wari umaze iminsi mu biganiro n’iyi kipe, yemeye kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri maze nayo ikamuha ibyo akeneye byose birimo n’amafaranga yo gukora ubukwe.

Uretse kuba umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kimenyi Yves yamenyekanye cyane akinira APR FC, aho yatwaranye ibikombe nayo ariko nyuma ayisohokamo nabi imwirukanye yerekeza muri Rayon Sports, nayo adatinzemo kuko yayikiniye umwaka umwe gusa  kuri ubu akaba abarizwa muri Kiyovu Sports.

Kiyovu Sports ikomeje kwigaragaza cyane ku isoko ry’abakinnyi muri uyu mwaka ikeneye igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda mu mwaka utaha w’imikino, bityo ikaba yaramaze kugura abakinnyi barimo rutahizamu Babuwa Samson, Irambona Eric ndetse ikaba yaramaze kongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba muri iyi kipe.

Kimenyi Yves akaba agiye muri Kiyovu Sports guhatanira umwanya n’abanyezamu babiri bakomeye barimo Bwanakweli Emmanuel na Nzeyurwanda Djihad bari basanzwe muri iyi kipe.


Kimenyi Yves wari umaze umwaka umwe muri Rayon Sports yayiteye umugongo asinyira Kiyovu Sports


Kimenyi Yves akeneye amafaranga yo gukora ubukwe biri mu mpamvu yasohotse muri Gikundiro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND