RFL
Kigali

Breaking: Niyigena wakiniraga APR FC yerekeje muri mukeba Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/09/2020 20:51
0


Niyigena Clement ukina mu gice cy'ubwugarizi wari intizanyo ya APR FC muri Marines FC y'i Rubavu, yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports.



Ni umukinnyi wa mbere Murenzi Abdallah asinyishije nyuma y'iminsi micye ahawe na RGB inshingano zo gushyira ibintu ku murongo mu gihe cy'iminsi 30 y'inzibacyuho. 

Niyigena abimburiye abandi bakinnyi bari kuvugwa muri iyi kipe nyuma y'impinduka zimaze iminsi micye zikozwe mu buyobozi.

Abavugwa ko bashobora kwinjira muri Rayon Sports barimo na rutahizamu Deo Kanda wakiniye amakipe atandukanye akomeye muri Afurika arimo na TP Mazembe yo muri RDC.

Niyigena Clement wakiniye APR FC mu 2019, yanakiniye ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 23. 

Niyigena aje gutanga umusanzu we mu bwugarizi bwa Rayon Sports bwavuyemo abakinnyi hafi ya bose bakinaga ku mpande zayo.

Uyu Myugariro yashakishwaga n'amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo n'ikipe ya Police FC.

Nyuma yo guhabwa inshingano zo kuyobora Rayon Sports mu nzibacyuho y'iminsi 30, Murenzi Abdallah yemereye abafana n'abakunzi ba Rayon Sports ko agiye kubagurira abakinnyi bakomeye bazahatanira ibikombe mu mwaka utaha w'imikino.

Niyigena Clement yamaze gusinyira Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND