RFL
Kigali

Burna Boy n'abanyamakuru bo muri Amerika rurambikanye

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:28/03/2024 13:52
0


Rurambikanye hagati y'umuhanzi Burna Boy n'abanyamakuru bo mu bihugu byo mu Burayi na Amerika nyuma y'uko uyu muhanzi akomeje kwifatira ku gahanga aba banyamakuru bakunze kwifashisha amafoto ye bakamusebya bavuga ko agabanya imyaka akigira umwana, ubundi ugasanga bari kumuvugaho ibintu bitubaka na gato.



Bamwe mu banyamakuru bo ku mbuga nkoranyambaga (Bloggers) bo muri Amerika baherutse gusakaza amafoto ya Burna Boy maze bakajya babaza niba koko Burna Boy ari umusore w'imyaka 32 gusa, aho bavugaga ko uyu muhanzi ashobora kuba ayigabanya amaze akigira umwana ku ngufu.

Bamusebyaga bifashishije isura ye, aho bavugaga ko uyu muhanzi agaragara nk'ukuze ukuntu iyo umwitegereje neza.

Mu kubasubiza, yababwiye ko biteye isoni n'ikimwaro ku kuba bahora bamujora bamuvugaho ibintu bitubaka na gato ahubwo bigamije kumusebya no kumusenya gusa kandi, nyamara hari amateka akomeje kugenda akora hirya no hino ku Isi bagakwiye kumwubahira no guha abakunzi be.

Agira ati: "Iby'isura n'ubwanwa bwange muri kwitaho ntabwo ari ingenzi cyane. Aho kugaruka ku mateka ndimo kugenda nandika hirya no hino ku Isi, muri kwita cyane ku bintu binsenya bidafite agaciro na gato".

Burna Boy yanaboneyeho kubabarira abanyamakuru bo ku mbuga nkoranyambaga (bloggers) bo muri Nigeria ku bwo kutagira ubunyamwuga mu kazi bakora, avuga ko atari azi ko babyigira kuri abo b'imahanga.

Burna Boy aherutse gusaba itangazamakuru ryo muri Nigeria kumwaka amafaranga yose bashaka maze bakareka kumuvugaho ubuzima bwe bwose, gusa abanyamakuru babyamaganiye kure barabyanga.



Burna Boy n'itangazamakuru ryo muri Amerika rwambikanye


Burna Boy akomeje kugenda yandika amateka akomeye ku Isi

Reba indirimbo 'On The Low' ya Burna Boy

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND