RFL
Kigali

Burna Boy yasabye imbabazi umufana yakubitiye mu gitaramo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/04/2019 10:21
0


Umunyamuziki uri mu bagezweho Damini Ogulu waryubatse nka Burna Boy yasabye imbabazi umufana yakubise umugeri mu gitaramo gikomeye yakoreye mu Mujyi wa Lusaka Zambia. Yireguye avuga ko uyu mufana yashakaga kumwiba impeta yari yambaye ku ntoki.



Burna Boy amaze iminsi mu bitaramo bikomeye by’uruhererakane #TheBuranBoyExperience yagejeje mu bihugu bitandukanye. Kuya 24 Werurwe 2019 yakoreye igitaramo gikomeye muri Intare Conference Arena amara ipfa abari bitabiriye abandi bataha bamwirahira.

Igitaramo ‘African Giant’ Burna Boy wakunzwe mu ndirimbo ‘On The Low’ yakoreye muri Zambia mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia cyasize ateye umugeri umufana washakaga kumwiba impeta nk’uko abivuga.  

Yasabye imbabazi nyuma yo gutukwa na benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bahererekanyije amashusho amugaragaza atera umugeri umwe mu bafana bitabiriye igitaramo cye.  

Amashusho agaragaza Burna Boy akubita umugeri umufana utarabashije kumenyakana.

Uyu mufana ntabwo agaragara mu maso ndetse nta n’ubwo azwi.  Amashusho yasakajwe agaragaza umufana utarabashije kumenyakana imyirondoro ye akorakora ku ntoki za Burna Boy inshuro nyinshi. Uyu muhanzi yafashwe n’uburakari bukomeye amutera umugeri ndetse ahita ava aho yari ahagaze akomeza kuririmba.    

3500 News yo muri Nigeria, kuya 31 Werurwe 2019, yanditse kuri Twiteter ivuga ko “Burna Boy yateye umugeri umufana washakaga kumwibuka impeta”. Iyi nkuru iherekejwe n’amashusho agaragaza Burna Boy atera umugeri yageze kuri benshi.

Burna Boy yanditse kuri Twitter yiregura avuga ko uyu mufana yashakaga kumwibuka impeta ndetse ko yabigerageje inshuro zigera ku icumi akananirwa kumwihanganira.

Yagize ati “Ndasaba imbabazi kubyabaye byose ndetse n’uburyo byafashwemo. Ariko uyu muntu yagerageje kenshi kunyiba ndi ku rubyiniro. Ndibuka ko yabigerageje nk’inshuro icumi ndetse ubwanjye namusabye kubireka. Ntabwo yari umufana. Nsabye imbabazi. Abafana banjye ndabubaha.”

Aya mashusho yashyizwe hanze yatumye bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter bifashishije hashtag #MuteBurna bandika basaba ko indirimbo za Burna Boy zahagarikwa gukinwa muri Zambia.

Burna Boy yasabye imbabazi.


Burna Boy yavuze ko uwo yise 'umujura' yagerageje kenshi kumwiba impeta.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND