RFL
Kigali

Bushayija Léonard wayoboye Kiyovu Sports yitabye Imana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/10/2020 10:54
0


Kuri iki Cyumweru tariki 11 Ukwakira 2020, ni bwo hamenyekanye inkuru y'akababaro ko Bushayija Léonard wayoboye Kiyovu Sports hagati ya 1998-2002 yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe kitari gito.



Kiyovu Sports ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yemeje ko umusaza wabo Bushayija atakinarizw aku Isi y'abazima. Yagize iti "Inkuru y’akababaro, umusaza wacu Bushayija Léonard amaze kwitaba Imana, umuryango wa Kiyovu wifatanyije mu kababaro n’umuryango wa muzehe Léonard, Imana imwakire mu bayo kandi ikomeze abasigaye. Ikipe itakaje umugabo w’ingirakamaro, umwe mu bayibereye abayobozi beza”.

Umusaza Bushayija Léonard , yari amaze iminsi arwaye impyiko, gusa hakaba hari hashize  iminsi arembye cyane byaje no kumuviramo urupfu. Nta kwezi gushize uyu musaza ashyizwe muri Komisiyo yateguye amatora ya Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yabaye ku wa 27 Nzeri 2020, akarangira Kiyovu Sports ibonye umuyobozi mushya.

Amakipe atandukanye ndetse n'abasportif batandukanye barimo na Desire Mbonabucya wabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi igihe kirekire, bihanganishije umuryango w'uyu musaza watabarutse ndetse n'umuryango mugari wa Kiyovu Sports.

Ubutumwa bwa Kiyovu Sports bubika urupfu rwa Bushayija

Bushayija ni umwe mu bayoboye Kiyovu Sports bari bagikunzwe n'abafana b'iyi kipe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND