RFL
Kigali

"Buza abana bawe gukoresha imbuga nkoranyambaga" Umuyobozi mukuru wa Apple

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:11/02/2019 18:11
0


Tim Cook umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Apple asanga abana bato badakwiye kwemererwa n’ababyeyi babo gukoresha imbuga nkoranyambaga.



N'ubwo ayoboye ikompanyi iri mu zikomeye mu ikoranabuhanga Tim Cook uyobora uruganda rwa Apple ahamya ko gukoresha imbuga nkoranyambaga ku bana bakiri bato byangiza byinshi. Icyakora uyu muherwe ntasobanura ingaruka zishobora kugera ku bana bato bakoresha imbuga nokranyambaga ndetse n’ikigero cy’imyaka abana bakwiye gutangirira gukoresha izi mbuga nkoranyambaga.

Aganira n’ikinyamakuru cy’abongereza The Guardian Cook yagize atiSimfite abana ariko mfite mwisengeneza nshyiriraho imbibi ntarengwa, simushaka ku mbuga nkoranyambaga” Si ubwa mbere Cook uyobora uruganda rwa Apple yumvikanye aburira ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga.

Mu mwaka wa 2017 ubwo yagezaga ijambo ku banyeshuri barangije muri kaminuza ya Massachussets institute of Technology yagize ati Interineti  yadufashishe kyinshi ndetse inaha imbaraga n’ububasha  benshi ariko ishobora no kuba ahantu imigenzereze y’ibanze ishobora kwibagirana ,hakimikwa ubuhezanguni n’ubuhakanyi bushingiye ku bitekereoz bibi bihanyuzwa.

Ibi byatumye Cook umuyobozi mukuru w’uruganda rw’abanyamerika Apple agira inama abatuye isi muri rusange agira ati “ntupimire  icyo wafashije mu nshuro ibyo washyizeho babikunze, ahubwo upimire ku buzima bw’abantu wakozeho ,kandi ntupimire  ku buryo ukunzwe ahubwo upikire ku buryo ubafasha mu buzima bwawe bwa buri munsi binyuze ku mbuga nkoranyambaga zawe”.

Uruganda rwa Apple Cook abereye umuyobozi rufite akayabo ka miliyari nk’imari shingiro rukomora mu ikorwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo za mudasobwa, za telephone ngendanwa n’ibindi bitandukanye.

Src: CNBC.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND