RFL
Kigali

Bwa mbere mu mateka ya Tour du Rwanda nta munyarwanda wasoje mu bakinnyi 10 ba mbere

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/05/2021 14:46
0


Kuva tariki ya 02 Gicurasi kugeza tariki ya 09 Gicurasi 2021, mu Rwanda haberaga isiganwa rizenguruka igihugu n’amagare ‘Tour du Rwanda’ ryarangiye ryegukanwe n’umunya-Espagne Rodriguez Martin ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa, mu gihe abanyarwanda ariyo nshuro ya mbere banditse amateka mabi muri iri rushanwa ribera ku butaka bwabo.



Rodriguez wegukana Tour du Rwanda 2021 yakoresheje amasaha 22h49’51” akaba yakurikiwe na Piccoli James yarushije amasegonda 17.

Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite wasoje ku mwanya wa 18 arushwa iminota 15’52” niwe munyarwanda wasoje ku mwanya wa hafi mu irushanwa ry’uyu mwaka,  mu gihe Byukusenge Patrick nawe ukinira Benediction yasoje ku mwanya wa 23 arushwa iminota 37’30”.

Uyu mwaka Abanyarwanda bagaragaje urwego ruri hasi cyane, kuko ni ubwa mbere bibaye mu mateka ya Tour du Rwanda ko nta munyarwanda ugaragara mu bakinnyi 10 ba mbere b’irushanwa. Iriheruka ry’umwaka ushize, Mugisha Moise ukinira SACA utarakinnyi irushanwa ry’uyu mwaka yari yasoje ku mwanya wa kabiri asizwe n’umunya-Eritrea Tesfazion Natnael wegukanye Tour du Rwanda 2020. Uretse gusoza irushanwa nta munyarwanda uri mu bakinnyi 10 ba mbere.

Biragoye gusobanurira umuntu ko imihanda ukiniramo umunsi ku munsi, witorezamo ijoro n’amanywa, ufite ibikoresho biri ku rwego rwiza, warangiza ntihagire umusaruro na mucye ugaragara bitanga.

Uyu musaruro mubi w’abanyarwanda muri Tour du Rwanda, uravugwaho byinshi bitandukanye, aho bivugwa ko inzego bishinzwe (MINISPORTS na FERWACY) bashobora kuba babifitemo uruhare runini, byatumye abakinnyi bigumura banga gutanga imbaraga zabo kuko nta nyungu igaragara bavanamo.

Uko abanyarwanda bitwaye muri Tour du Rwanda mu myaka ishize

Irushanwa ry'uyu mwaka ntiryoroheye Abanyarwanda

Umunya Espagne Rodriguez niwe wegukanye Tour du Rwanda 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND