RFL
Kigali

Bwa mbere mu myaka 6 Rayon Sports izakinana shampiyona imyenda itariho amazina y’Abakinnyi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/04/2021 8:06
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021, Rayon Sports ifatanyije n’umuterankunga wayo w’Imena ‘SKOL Brewery Ltd’ yamuritse imyambaro izambara muri uyu mwaka w’imikino, itariho amazina y’abakinnyi byaherukaga mu myaka itandatu ishize.



Uyu muhango wabereye mu Nzove ku ruganda rwa SKOL, ukaba wari witabiriwe n’abayobozi ku mpande zombi barimo Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Bwana Uwayezu Jean Fidele ndetse n’umuyobozi w’uruganda rwa SKOL, Ivan Wulfaert.

Icyatunguranye ni uko bwa mbere mu myaka itandatu, Rayon Sports izakinana Shampiyona imyenda itariho amazina y’Abakinnyi.

Perezida wa Rayon, Uwayezu Jean Fidele yasobanuye impamvu bahisemo kuzakinana imyenda itariho amazina nkuko byari bimenyerewe, anavuga ko ntacyo bizahungabanya ku myitwarire y’ikipe.

Yagize ati”Impamvu twahisemo kuzakinana imyenda itariho amazina y’abakinnyi, twasanze Atari ngombwa gushyiraho amazina kubera ko igihe cya shampiyona ari gito cyane kandi twizeye ko ntacyo bizahungabanya ku myitwarire y’ikipe”.

Muri uyu muhango, Perezida wa Rayon Sports yavuze ko nk’ibisanzwe ikipe yabo ari Smart iba igomba gutangirana umwaka w’imikino imyenda mishya.

Akarusho ni uko uyu mwaka ku myenda yari isanzwe itangwa n’umuterankunga Skol hiyongereyeho ibikoresho ikipe izajya ikoresha mu myitozo ndetse n’ibikoresho by’ikipe y’ingimbi.

Mu mikino yakiriye, Rayon Sports izajya yambara imyenda irimo ubururu bwiganje, ibara ry’umweru ku maboko, nimero zandikishije umweru n’ikirango cya SKOL mu gatuza, mu gihe mu mikino yakiniye hanze izajya yambara Umweru wiganje, ibara ry’ubururu ku maboko nimero zandikishije ubururu n’ikirango cya SKOL mu gtuza.

Ibikoresho Rayon Sports yashyikirijwe birimo imipira yo gukina, imyenda yo kwambara mu mukino ndetse no mu myitozo n’ ibikapo byo gutwaramo ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 25 Frws.

Umuyobozi wa Rayon Sports yavuze ko intego ari ugukina bagatsinda bakegukana igikombe cy’uyu mwaka ndetse bakanasohokera igihugu mu mikino nyafurika, mu gihe ku ruhande rwa SKOL batangje ko bishimira gukorana n’ikipe itsinda kandi bakaba bijejwe intsinzi uyu mwaka.

Shampiyona y’uyu mwaka wa 2021 biteganyijwe ko izatangira tariki ya 01 Gicursi 2021, Rayon Sports ikazatangira ikina na Gasogi United bari kumwe mu itsinda tariki ya 02 Gicurasi kuri Stade Amahoro.

Rayon Sports yamuritse imyenda izambara muri uyu mwaka w'imikino

SKOL yatangaje ko yanejejwe n'intego ya Rayon Sports uyu mwaka

Ivan Wulfaert uyobora Skol na Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele

Rayon Sports yashyikirijwe ibikoresho bitandukanye

Imyenda Rayon Sports izakinana uyu mwaka nta mazina y'abakinnyi ariho

Imyenda Rayon Sports izakinana uyu mwaka w'imikino

Abakinnyi ba Rayon Sports mu myenda mishya y'ikipe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND