RFL
Kigali

Bwa mbere SKOL yakiriye komite nshya ya Rayon Sports banononsora ibiganiro

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/10/2020 9:50
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2020, Komite nshya ya Rayon Sports iyobowe na Uwayezu Jean Fidele yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa Skol rusanzwe rutera inkunga iyi kipe, Ivan Wulffaert, banononsora ibiganiro byo gutera inkunga iyi kipe mu mwaka utaha w'imikino uzatangira mu Ukuboza 2020.



Ni ubwa mbere Uruganda rwa SKOL Brewery LTD rugiranye ibiganiro na komite nshya ya Rayon Sports kuva yatorwa ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki ya 24 Ukwakira 2020.

Uruganda rwa SKOL rufitanye amasezerano y'imikoranire na Rayon Sports azageza mu 2022, aho ubusanzwe uru ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwishyuraga iyi kipe miliyoni 66 ku mwaka, ariko mu masezerano mashya aherutse kuvugururwa aya mafaranga akaba yarongerewe agera kuri Miliyoni 100 zirenga.

Nyuma yo gutorwa n'abanyamuryango, Komite nshya ya Rayon Sports yashatse kubanza gukemura ibya SKOL kugira ngo iyi kipe ibone ubushobozi bujyana ikipe mu mwiherero yitegura shampiyona y'umwaka w'imikino utaha.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2020, ibinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, Skol yatangaje ko yakiriye komite nyobozi nshya ya Rayon Sports, hagamijwe kongera kuganira ku bufatanye bw’impande zombi ndetse no kongera gutegura ahazaza h’ikipe.

Yagize iti “Kuri uyu mugoroba, SKOL Brewery Ltd yishimiye kwakira Komite nshya y’Umuryango Rayon Sports ndetse n’umwe mu babaye abayobozi bawo, Dr Claude Rwagacondo. Twagiranye ibiganiro byiza ku bufatanye bwacu no ku hazaza ha Rayon Sports FC”.

Mu masezerano mashya avuguruye, SKOL yemeranyije na Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports mu ntangiriro z'uku kwezi ko igiye kuzamura amafaranga yatangaga akava kuri Miliyoni 66 FRW ku mwaka, akagera kuri miliyoni 120 hakiyongeraho imyambaro n’ikibuga cy’imyitozo no kwamamaza kuri bus.

Rayon Sports izajya ihabwa na Skol buri mwaka Miliyoni 120 Frws, yiyongeraho imyambaro ifite agaciro ka miliyoni 25 Frws, ikibuga cy’imyitozo cya miliyoni 48 Frws, ndetse n'amacumbi afite agaciro ka miliyoni 24 Frws.

SKOL ni umuterankunga w'imena wa Rayon Sports watangiye imikoranire n'iyi kipe ikundwa na benshi kuruta andi makipe mu Rwanda guhera mu 2014.

Komite nshya ya Rayon Sports yagiranye ibiganiro n'uruganda rwa SKOL

Uwayezu Jean Fidele watorewe kuba Perezida wa Rayon Sports yijeje abafana kubaka ikipe itajegajega





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND