RFL
Kigali

Bwa mbere Sugira Ernest wa Rayon Sports yagaragaje umukunzi we

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/06/2021 15:25
0


Ku nshuro ya mbere rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports, Sugira Ernest yagaragaje umukobwa bamaranye imyaka Icyenda bakundana, anamushimira urukundo rwuzuye yamuhaye kugeza na magingo aya.



Hari hashize igihe kitari gito Sugira avuga ko afite umukobwa umwe rukumbi bakunda gusa yari atarashyira hanze ifoto ye.

Abinyujije kuri story ya Facebook ye ndetse no ku rukuta rwe rwa Twitter, uyu mukinnyi yerekanye umukunzi we bamaze imyaka 9 bakundana, yandika amagambo yuzuyemo amarangamutima ndetse anashyiraho ifoto ye.

Mu mbamutima ze, Sugira yashimiye umukunzi we ku rukundo rutagabanyije yamuhaye rumaze imyaka 9.

Nyuma yo gushyira ifoto y’umukunzi we hanze, Sugira Ernest yayiheresheje indirimbo y’umuhanzi Barnaba ari kumwe na Alikiba yitwa ‘Cheketua’ yiganjemo amagambo y’urukundo.

Ntabwo hamenyekanye amazina y'umukunzi wa rutahizamu Sugira Ernest, Abanyarwanda bafata nk'umutabazi mu bihe biba bikenewe cyane.

Sugira ntabwo yitabajwe mu ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye imikino ibiri ya gicuti, ni nyuma yo kumara iminsi atitwara neza muri Rayon Sports akinira.

Amagambo yuje urukundo Sugira Ernest yabwiye umukunzi we


Umukunzi wa Sugira Ernest bamaranye imyaka 9

Sugira Ernest akinira Rayon Sports

Sugira ni umwe mu bakinnyi bitabazwa kenshi mu ikipe y'igihugu Amavubi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND