RFL
Kigali

Bwanakweli na Munezero Fiston bahoze muri Police Fc basinye muri SC Kiyovu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/08/2019 23:05
0


Nyuma yo kwigaragaza mu mukino wa gicuti SC Kiyovu yanyagiyemo Vision FC ibitego 5-0, Munezero Fiston na Bwanakweli Emmanuel buri umwe yasinye imyaka ibiri muri iyi kipe yambara umweru n’icyatsi.



Bwanakweli Emmanuel ni umunyezamu wari umaze imyaka itatu muri Police FC, ikipe yagezemo avuye muri Gicumbi FC. Kuri ubu nyuma yo gutandukana na Police FC yamaze kugera muri SC Kiyovu mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.



Bwanakweli Emmanuel yasinye imyaka 2 muri SC Kiyovu

Munezero Fiston ni myugariro waciye mu makipe nka Rayon Sports, Police FC, Musanze na SC Kiyovu yagarutsemo kuri iyi nshuro. Munezero wakinnye iminota 45’ y’umukino wa SC Kiyovu na Vision, nawe yasinye amasezerano y’imyaka ibiri nk’uko bigaragara ku rubuga rwa twitter rw’iyi kipe y’i Nyamirambo.



Munezero Fiston yagarutse muri SC Kiyovu  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND