RFL
Kigali

Byiringiro Lague: Rutahizamu utanga icyizere cyo kuzagera ikirenge mu cya Jimmy Gatete

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/03/2021 13:37
0


Nyuma yo kugerageza amashoti atatu agana mu izamu avuye ku ntebe y’abasimbura, rimwe rikavamo igitego cyahesheje intsinzi Amavubi, intekerezo za benshi kuri rutahizamu ukiri muto Byiringiro Lague, ziraganisha kuba abonwamo icyizere cyo kuzagera ikirenge mu cya Jimmy Gatete watashye imitima y’Abanyarwanda mu mateka y’umupira w’amaguru.



Nyuma y’imyaka hafi ibiri, Byiringiro Lague yatumye kuri stade ya Kigli i Nyamirambo hongera kuririmbwa ‘Intsinzi bana b’u Rwanda’ y’umuhanzikazi Mariya Yohana, nyuma yo gutsinda Mozambique igitego 1-0, cyabonetse ku munota wa 69.

Lague yinjiye mu kibuga ku munota wa 46 asimbuye Manzi Thierry, afasha Amavubi kotsa igitutu izamu rya Mozambique, dore ko yagerageje uburyo butatu bwo gutsinda, bumwe butanga umusaruro buvamo igitego cyahesheje Amavubi amanota atatu ya mbere mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2022, rushigaje umukino umwe wa Cameroun.

Uyu mukinnyi usanzwe ukinira APR FC, yigaragaje cyane muri CHAN 2021 yabereye muri Cameroun, by’umwihariko ku mukino wa Togo byanatumye amakipe atandukanye y’I Burayi amubengukwa, gusa FC Zurich yo mu Busuwisi niyo yagaragaje ubushake kurusha andi, inamwoherereza ubutumire.

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azajya mu igeragezwa muri iyi kipe y’u bukombe mu Busuwisi ndetse no ku mugabane w’i Burayi, tariki ya 09 Mata kugeza tariki ya 19 Mata 2021.

Uku kwitwara neza k’uyu mukinnyi agafasha ikipe y’igihugu inshuro nyinshi avuye ku ntebe y’abasimbura, ku myaka 20 y’amavuko, Lague yatangiye kubonwamo icyizere cyo kuzagera ikirenge mu cya Jimmy Gatete wari warahimbwe ’Rutahizamu w’Abanyarwanda’.

Uyu mukinnyi afite ubuhanga bwo gukinana na bagenzi be, arihuta cyane iyo afite umupira, azi gucenga yinjira mu rubuga rw’uwo bahanganye kurusha uko acenga asubira inyuma kandi anatekereza vuba.

Ibi nibyo bituma uyu mukinnyi agaragaza itandukaniro igihe cyose ageze mu kibuga ndetse benshi bemeza ko Amavubi afite rutahizamu mwiza w’ejo hazaza ushobora kuzakora amateka akagera ikirenge mu cya Gatete Jimmy.

Lague ni umwe mu ntwaro za Mashami Vincent azaba yitwaje mu gihugu cya Cameroun ku mukino wo gushaka itike ya CAN 2022, ari nawo uzaba ari uwa nyuma wo mu itsinda, ukaba uzakinwa ku wa kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021.


Lague yakinnye neza iminota 45 ku mukino wa Mozambique


Byiringiro Lague yatsinze igitego avuye ku ntebe y'abasimbura

Lague yarigaragaje cyane muri CHAN 2021

Lague ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini APR FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND