RFL
Kigali

Byiringiro Lague ukubutse mu igeragezwa mu Busuwisi yatangiye imyitozo muri APR FC – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/05/2021 10:58
0


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC, Byiringiro League yagarutse mu myitozo y’ikipe ye iri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona, nyuma y’icyumweru yari amaze mu igeragezwa muri FC Zurich yo mu Busuwisi.



Lague yagaragaye mu myitozo ya APR FC yo kuri uyu wa kane tariki ya 20 Gicurasi 2021, yakoreye mu karere ka Rulindo i Shyorongi aho isanzwe yitoreza.

Uyu mukinnyi yageze mu Rwanda avuye mu Busuwisi mu mpera z’icyumweru gishize, abanza gushyirwa mu kato ndetse anahabwa umwanya wo kuruhuka kugira ngo atangire imyitozo ameze neza.

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko Lague yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri FC Zurich, akazayerekezamo mu kwezi gutaha kwa gatandatu ubwo shampiyona y’u Rwanda izaba isojwe.

Gusa ubuyobozi bwa APR FC bwahakanye ayo makuru buvuga ko Lague akiri umukinnyi wabo, ndetse ko nta masezerano bigeze bagirana na FC Zurich nkuko byavuzwe.

APR FC ikomeje kwitegura ikipe ya Espoir FC bazakina ubwo shampiyona izaba ikomeje ku Cyumweru, hashakwa ikipe izegukana igikombe uyu mwaka.

Byiringiro Lague yagarutse mu myitozo ya APR FC nyuma y'igeragezwa yakoreye mu Busuwisi

Lague yagarutse gufasha APR FC mu rugamba irimo rwo guhatanira igikombe cya shampiyona uyu mwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND