RFL
Kigali

Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yerekeje muri Neuchatel Xamax yo mu Busuwisi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/07/2021 12:36
0


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, wakiniraga APR FC, Byiringiro Lague yamaze gufata rutemikirere yerekeza mu Busuwisi mu ikipe ya Neuchatel Xamax yamubengukiye muri CHAN 2020.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Nyakanga 2021, nibwo uyu mukinnyi yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali giherereye i Kanombe, yerekeza mu gihugu cy’u Busuwisi, mu ikipe ya Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri.

Mu mwaka ushize w’imikino, Neuchatel Xamax yasoje shampiyona y’icyiciro cya kabiri iri ku mwanya wa cyenda mu makipe icumi.

Lague w’imyaka 21 y’amavuko avuye muri APR FC amaze kuyihesha ibikombe bibiri bya shampiyona byikurikiranya idatsinzwe umukino n’umwe, mu gihe muri uyu mwaka w’imikino, Lague yatsinze ibitego 11 mu mikino 13 yakiniye iyi kipe.

Biteganyijwe ko undi mukinnyi wa APR FC, Manzi Thierry nawe ahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Nyakanga 2021, yerekeza mu ikipe ya FC Dila Gori yo mu cyiciro cya mbere muri Georgia.

Byiringiro Lague yamaze guhaguruka mu Rwanda yerekeza mu Busuwisi

Lague yamaze kuva muri APR FC yari afatiye runini

Lague yigaragaje cyane muri CHAN 2020 MU IKIPE Y'IGIHUGU aMAVUBI





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND