RFL
Kigali

Byiringiro Lague yasezeranye n’umukunzi we nyuma y’iminsi ibiri amwambitse impeta - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/09/2021 17:22
0


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC, Byiringiro Lague yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bitegura kurushinga, Uwase Kelia, nyuma y’iminsi ibiri amwambitse impeta.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021, nibwo Byiringiro Lague yasezeranye na Uwase Kelia imbere y’amategeko, uyu muhango ukaba wabereye mu mujyi wa Kigali, karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Nyarugenge.

Lague yasezeranye na Kelia nyuma y’iminsi ibiri amwambitse impeta, kuko ku mugoroba wo ku wa Kabiri w’iki cyumweru aribwo byabaye.

Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe mu mezi ari imbere, aho bazasezerana imbere y’Imana bakabana nk’umugabo n’umugore.

Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.

Uyu musore w’imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitanu muri 2020/21.

Kuri ubu, ntabwo ari gukina nyuma yo gukomereka mu guhanga ubwo u Rwanda rwakinaga na Kenya mu ntangiriro z’uku kwezi.

Byitezwe ko uyu mukinnyi azasubira mu kibuga nyuma y’amezi agera hafi kuri atandatu ndetse akaba ashobora kuzajya akina yambaye ‘casque’ kuko igufa ryo mu gahanga ryangiritse.

Byiringiro Lague yasezeranye n'umukunzi we Uwase Kelia imbere y'amategeko


Mu minsi ibiri ishize nibwo Lague yari yambitse impeta Kelia

Lague amaze igihe akundana na Kelia bagiye kubana akaramata

Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi bitabazwa kenshi mu mu ikipe y'igihugu Amavubi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND