RFL
Kigali

Cassa Mbungo Andre ku muryango winjira muri Rayon Sports gusimbura Espinoza

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/12/2019 12:59
0


Nyuma y’amasaha macye uwari umutoza wa Rayon Sports Javier Martinez Espinoza yirukanwe, amakuru menshi ku musimbura we ari kuganisha kuri Cassa Mbungo Andre wasezeye mu ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya mu minsi micye ishize kubera kudahembwa umushahara yakoreye.



Mu mezi macye ashize, Rayon Sports yigeze kuganira na Mbungo ngo ayitoze mbere y'uko yerekeza mu gihugu cya Kenya, ariko biza kuzamba ubwo uyu mutoza  yababwiraga ko ashaka ko amasezerano ye ashingira ku mategeko akanyura mu mucyo kurusha uko bavugana gusa ubundi bakumvikana.

Mu minsi ishize, Casa Mbungo yabwiye Radio 10 ko yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko yazana umunyamategeko we kugira ngo amufashe guhuza amasezerano bashaka kumuha n’amategeko ubu buyobozi buramutsembera burabyanga, icyo gihe ari Rayon Sports n’ubundi ikaba yari mu biganiro n’umunya Brazil Robertinho wasabaga umushahara uri hejuru.

Uku gutinda gufata umwanzuro kwa Casa Mbungo kwatumye Robertinho wari wanze amafaranga bamuhaga yisubiraho ahita ayemera, yumvikana na Rayon Sports gusa ariko nawe byarangiye adahawe amasezerano yari yemerewe, ahita anasubira muri Brazil.

Amakuru agera ku inyarwanda.com aravuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaganiriye n’umutoza Casa Mbungo mu minsi ishize binyuze ku murongo wa Telephone kugira ngo nava muri AFC Leopards imaze amezi  4 itamuhemba ahite ayisinyira asimbure Espinoza wamaze kwirukanwa.

Umutoza Casa Mbungo Andre yamaze kwandikira AFC Leopards ayimenyesha ko ayihaye integuza y’iminsi 15 yo kuyivamo niramuka idakemuye ibibazo by’imishahara imubereyemo, ndetse bikaba binavugwa  ko mu minsi micye aza kuba ari i Kigali mu Rwanda mu biruhuko akanaganira na Rayon Sports igomba guhita ishaka umutoza vuba na bwangu kugira ngo ategure umukino w’umunsi wa 16 izahura na Gasogi United.

Igice kibanza cya shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, cyarangiye Rayo Sports iri ku mwanya wa Gatatu aho mu mikino 15 yakinnye yatsinzemo 9, inganya 4, itsindwa imikino 2, ikaba ifite amanota 31, ikaba irushwa na APR FC iri ku mwanya wa mbere amanota 6.


Nta gihindutse Cassa Mbungo Andre ashobora gusinya muri Rayon Sports


Rayon Sports ishobora gutozwa na Cassa Mbungo mu gice cya kabiri cya shampiyona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND