RFL
Kigali

Cassa Mbungo André na Kirasa Alain bagizwe abatoza bashya ba Gasogi United

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/07/2020 15:49
0


Nyuma yo gutandukana n’umutoza Guy Bukasa wari uyimazemo umwaka umwe, Gasogi United yasinyishije Cassa Mbungo André na Kirasa Alain batoje Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino, aho basinye amasezerano y’umwaka umwe.



Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 02 Nyakanga 2020, ni bwo Guy Bukasa watozaga Gasogi United yasinye amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports nyuma yo kwanga gukomezanya n’iyi kipe y’umushoramari Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwagombaga guhita bushaka igisubizo cy’umutoza ugomba gusimbura Guy kugira ngo ategure umwaka utaha w’imikino ndetse anahitemo abakinnyi akeneye kuzakoresha. Havuzwe amazina y’abatoza batandukanye bashobora kwinjira muri Gasogi United barimo n’umunya Brazil, Robertinho watoje Rayon Sports.

Ntibyasabye n’amasaha 24 kugira ngo Gasogi ibe yabonye umusimbura wa Guy kuko yahiniye hafi, yerekeza muri Rayon Sports isinyisha Cassa Mbungo wari wararangije amasezerano yari yagiranye n’iyi kipe, agirwa umutoza mukuru, mu gihe Alain Kirasa wari umwungirije n’ubundi agiye kumwungiriza no muri Gasogi.

Gasogi United yahaye akazi abatoza bashya bagomba kuyitoza mu minsi iri mbere, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe, Cassa Mbungo André na Kirasa Alain babanye muri Kiyovu Sports na Rayon Sports nibo batoza bagomba gusimbura Guy Bukasa werekeje muri Rayon Sports.

Cassa Mbungo yageze muri Rayon Sports nyuma yo gutandukana na AFC Leopards yari yaragezemo muri Gashyantare 2019, afasha iyi kipe gusoza neza shampiyona, nyuma y’umusaruro mwiza yabahaye n’icyizere yari afitiwe n’ubuyobozi bwa AFC Leopards bamwongereye amasezerano y’imyaka itatu yari kuzamara ayitoza gusa ibibazo by’amikoro byatumye atandukana n’iyo kipe maze kuya 26 Gashyantare 2020 yerekanwa nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports.

Uretse Rayon Sports na Leopards, Casa Mbungo André yatoje amakipe arimo AS Kigali, Police FC, Kiyovu Sports na Sec Academy.

Kirasa Alain yamenyekanye muri Kiyovu Sports ubwo yaje nk’umwungiriza avuye muri Heroes FC, nyuma y’igenda rya Cassa yasigaranye iyi kipe ayihesha umwanya wa Gatanu muri shampiyona ndetse anayifasha kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro aho batsinzwe na AS Kigali 1-2.

Gasogi United imaze umwaka mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’umupira w’amaguru y’u Rwanda aho shampiyona yahagaze iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 30, mu mikino 24 yakinnye yatsinze irindwi, inganya icyenda, itsindwa 10 yabashije kwinjiza ibitego 22 yinjizwa bitego 23. Ku mugorona w'uyu wa Kane tariki 02/07/2020, KNC yabwiye abanyamakuru ko intego ya Gasogi United ari ukwegukana shampiyona y'umwaka utaha.


 

Cassa Mbungo yagizwe umutoza mukuru wa Gasogi United

Alain Kirasa yagizwe umutoza wungirije muri Gasogi United






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND