RFL
Kigali

Cassa Mbungo Andre yasezeye mu ikipe ya AFC Leopards kubera kudahembwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/12/2019 18:38
0


Umutoza w’umunyarwanda Mbungo Cassa watozaga ikipe ya AFC Leopards yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya yamaze kuyisezera nyuma y’amezi 5 iyi kipe itabasha ku muhemba, akaba yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko mu minsi 15 nihatagira igikorwa, batazongera ku mubona mu bikorwa bitandukanye by’iyi kipe.



Cassa Mbungo yageze muri Kenya mu kwezi kwa 2 uyu mwaka, afasha iyi kipe gusoza neza shampiyona, nyuma y’umusaruro mwiza yabahaye n’icyizere yari afitiwe n’ubuyobozi bwa AFC Leopards  bamwongereye amasezerano y’imyaka itatu yari kuzamara atoza iyi kipe.

AFC Leopards na GorMahia zabonaga agera kuri miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka akabafasha guhemba no gukemura ibindi bibazo, mu masezerano shampiyona ya Kenya yari ifitanye n’umuterankunga wayo SPORTPESA, gusa ariko akaba yarabasezeyeho mu kwezi kwa 8, guhera icyo gihe  ntabwo bongeye kubasha guhemba abakinnyi ndetse n’abatoza babo.

Ibi bikaba byarakomye mu nkokora intego za Cassa Mbungo yari yihaye muri uyu mwaka w’imikino muri iyi kipe, dore ko yari yakoze ibishoboka byose akagura abakinnyi batandukanye barimo n’abanyarwanda kugira ngo bazamufashe kwegukana igikombe cya shampiyona. Ariko gutandukana kwa SPORTPESA n’umupira wo muri Kenya, byatumye amakipe menshi asigara mu bibazo by’amikoro, atabasha no guhemba abakozi bayo.

Kubera ikibazo cy'ubukene iyi kipe ifite ikaba yaramaze gutandukana n'abakinnyi bayo batandukanye barimo n'abanyarwanda babiri, aribo Kayumba Soter na Habamahoro Vincent.

Kuri uyu wa Kane ikipe ya AFC Leopards ifite umukino na Tursker Fc muri shampiyona yo muri Kenya. Ikaba kuri ubu iri ku hmwanya wa munani aho ifite amanota 18.


AFC Leopards ishobora kuba iri mu marembera kuko imbaraga zayo zayoyotse


Mu minsi 15 Cassa ntazongera kugaragara mu bikorwa bya AFC Leopards






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND