RFL
Kigali

CECAFA Kagame Cup 2019: AS Maniema isezereye APR FC kuri Penaliti-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/07/2019 21:07
2


Wari umukino wa nyuma wa ¼ mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo aho AS Maniema yasezereye APR FC iyitsinze Penaliti 4-3, nyuma yo kurangiza iminota 90 banganya 0-0.



Ni umukino watangiye ikipe ya APR FC isatira cyane aho yakoreshaga impande cyane. Ku munota wa 3 w’umukino gusa Niyonzima Olivier Seif yakorewe ikosa na Mapumba Katomba Marcel, ariko abakinnyi ba APR FC ntibabasha kubyaza umusaruro uwo mupira.

Abakinnyi b'ikipe ya APR FC 11 babanjemoAbakinnyi 11 ba AS Maniema babanjemo

Ikipe ya APR FC yagaragazaga ko irusha cyane ikipe ya AS Maniema yo mu gihugu cya DR Congo, ariko kuba yabasha kureba mu izamu bikanga. Ku munota wa 34 w’umukino Rutahizamu wa APR FC Sugira Ernest yasigaranye n’umuzamu ari babiri ariko uyu rutahizamu ntiyabasha kureba mu izamu. Sugira yabonye uburyo bugera kuri butatu mu minota 40 y’igice cya mbere ariko ntiyabubyaza umusaruro.

Ombalenga Fitina wambaye nomero 25 afite umupiraAbakinnyi ba APR FC n'umuzamu Rwabugiri Omar bari gupanga urukuta

Ku munota wa 40 Sugira yabonye ubundi buryo bwashoboraga kuvamo igitego ariko ntiyabasha gutsinda. Ku munota wa 40 nyuma yo guhusha kwa Sugira, Lompala Bokamba Peter umukinnyi wa Maniema yazamukanye umupira asigaranye na Rwabugiri Omar umunyezamu wa APR FC umupira awushyira muri Koroneli, igice cya mbere kirangira amakipe yose anganyije ubusa ku busa.

Mutsinzi Ange umukinnyi wa APR FC afite umupira

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka aho umutoza mukuru wa APR FC Jimmy Mulisa yakuyemo Sugira Ernest wari wakomeje guhusha ibitego byinshi maze yinjizamo Mugunga Yves ariko ikipe ya APR ikomeza gusatira ntiyabona igitego.

Rwabugiri Omar umunyezamu wa mbere wa APR FC

Jimmy Mulisa yaje gukora izindi mpinduka akuramo Manishimwe Djabel maze yinjizamo Ishimwe Kevin, aho ikipe ya APR FC yakomeje gusatira cyane ariko ntibigire umusaruro bibyara.

Niyonzima Ally waje kuvamo avunitse

Ku munota wa 70 w’umukino Niyonzima Ally yavunitse maze aza gusimburwa na Niyomugabo Claude.

Ni umukino wakinywe mu musaha akuze bwije

Ku munota wa 88 umutoza wa AS Maniema yakoze impinduka akuramo umunyezamu Matumele Monzobo yinjizamo Tibola Kibela. Iminota 90 yagenwe yarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku bundi maze hiyambazwa penelati, umukino waje kurangira AS Maniema isezereye APR FC kuri penaliti 4-3

Byiringiro Lague wahushije Penaliti ya nyuma byaviriyemo APR FC gusezererwa

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC:

APR FC XI: Rwabugiri Omari (Gk,1), Ombolenga Fitina 25, Imanishimwe Emmanuel 24, Manzi Thierry (Capt) 4, Mutsinzi Ange Djimmy 5, Niyonzima Ali 8, Byiringiro Lague 14, Niyonzima Olivier Seif 21, Sugira Ernest 16, Butera Andrew 20, Imanishimwe Djabeli 10.


Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa AS Mariema

AS Maniema FC XI: Mauele Monzobo Arnord (GK) 33, Ngimbi Mvumbi Marceil (C) 18, Bonaventure Mbuka 6, Mapumba Katomba Marcel 23, Sefu Masumbuko Pierre 4, Atibu Radjabu Johnsone 20, Lema Sumaka 12, Lompala Bokamba Peter 14, Lutoadio Mungela Tedy 11, Likwela Yelemaya Denis 8, na Kilangalanga Pame Glody.

Andi Mafoto:







Dore uko amakipe azahura muri 1/2:

KCCA VS Green Eagles

Azam FC vs AS Maniema

Inkuru ya Paul Mugabe

PHOTOS: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Philemon Niyomugabo4 years ago
    Ntakund Bihangane Gusa Bari Kuzatwishima Hejuru!
  • iradukunda jean paul4 years ago
    a.p.l pole ntako mutagize.





Inyarwanda BACKGROUND