RFL
Kigali

CECAFA U15: Amavubi yasoje ku mwanya wa gatatu itsinze Abarundi kuri penaliti-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/08/2019 15:19
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ku bakinnyi batarengeje imyaka 15 yasoje ku mwanya wa gatatu mu irushanwa rya CECAFA yari irimo i Asmara muri Erythrea nyuma yo gutsinda u Burundi penaliti 4-2 mu mukino banganyijemo igitego 1-1.



Wari umukino w’ishiraniro (Derby) kuko wahuzaga ibihugu bihana imbibi. Gusa u Rwanda rwatangiye nabi kuko barwinjije igitego ku munota wa gatandatu (6’) gitsinzwe na Adelard Igiraneza mbere y’uko Celestin Uwizeyimana akishyura ku munota wa 76’ w’umukino.

Umukino usanzwe warangiye banganya igitego 1-1 niko kujya muri penaliti u Rwanda rwinjiza enye (4) mu gihe Abarundi bashyizemo ebyiri (2).


Abana b'u Rwanda bishimira intsinzi 

Christian Nshimiyimana yakuyemo penaliti zose z’Abarundi uko ari ebyiri bateye mu izamu rye zirimo iya Baritonda na Patrick Nduwimana.

Aganira n’abanyamakuru, Rwasamanzi Yves umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda yavuze ko batsinze ikipe ikomeye kuko hajemo kwihangana no guhatana biherecyejwe n’amahirwe kugira ngo batsinde kuko ngo yemera ko Abarundi bakinnye neza.


Umukino w'u Rwanda n'u Burundi wo gushaka umwanya wa 3

“Twatsinze ikipe ikomeye. Twahatanye birimo n’amahirwe ku ruhande rwacu kuko u Burundi bwakinnye neza. Igitego cyo kwishyura cyatugaruye mu mukino bituma twiyongera imbaraga”. Rwasamanzi

Kenya na Uganda barahurira ku mukino wa nyuma.


U Rwanda rwatsinze kuri penaliti  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND