RFL
Kigali

CHAN 2020: Nyuma y'imikino ibiri, bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu banyuzwe n'umusaruro Amavubi ari gutanga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/01/2021 12:26
0


Bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu mu nzego zitandukanye, barimo na Minisitiri Munyangaju Aurore, bagaragaje ko banyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mikino ibiri amaze gukina mu irushanwa rya CHAN 2020, ariko bongera kwibutsa abakinnyi ko urugamba rukomeye rubategereje imbere.



Amavubi yatangiye irushanwa anganya na Uganda 0-0, mu mukino yarushije aba baturanyi ku buryo bugaragara, mu mukino wa kabiri wo mu matsinda Amavubi yongeye kugwa miswi na Maroc, mu mukino yarushijwemo iminota 90.

Kunganya iyi mikino ibiri byongereye Amavubi amahirwe yo kuzajya ku mukino wa Togo uteganyijwe ku wa kabiri w'icyumweru gitaha tariki ya 26 Mutarama, bashaka intsinzi izatuma bakatisha itike ya 1/4.

Mu mikino ibiri imaze gukinwa mu itsinda C, Amavubi ari ku mwanya wa gatatu n'amanota abiri, inyuma ya Maroc ya mbere n'amanota ane na Togo ya kabiri n'amanota atatu, mu gihe Uganda iri ku mwanya wa nyuma n'inota rimwe.

Nyuma yo kunganya umukino wa kabiri muri CHAN 2020, bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu bagaragaje ko banyuzwe n'umusaruro Amavubi ari gutanga nubwo urugamba rukomeye ruri imbere yabo.

Anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yagize ati “Mwakoze kwimana u Rwanda Bana b’u Rwanda. Tubizeyeho intsinzi ku rugamba rusigaye, Togo vs Rwanda”.

Uwahoze ayobora Sena, Makuza Bernard, mu magambo y'icyongereza yashimiye abakinnyi bitanze batizigamye muri uyu mukino, abibutsa ko akazi kagikomeje. Tugenekereje mu kinyarwanda, yagize ati:

“Mwakoze Amavubi yacu. Mwakoze ku bwitange n’umuhate mwagaragaje. Mukomeze mujye mbere kandi mukore cyane kugeza ku mukino ukomeye uzatanga itike ya ¼. Tubifurije ibyiza kandi murashoboye. SONGA MBERE”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, udahwema gutera ingabo mu bitugu aba bakinnyi, abashimira ko batatanze u Rwanda, anabashishikariza gutera intambwe isumba iyo bamaze gutera mu mukino utaha.

Yagize ati “Uruburaburizo, Uguhiga ubutwari muratabarana. Mwakoze Amavubi kongera kwimana u Rwanda”.

Imbamutima za Minisitiri Munyangaju nyuma y'uko Amavubi anganyije na Maroc

Makuza Bernard yashimiye Amavubi uko ari kwitwara

Bamporiki Edouard yashimiye Abakinnyi b'Amavubi ko bongeye kwimana u Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND