RFL
Kigali

Cindy Sanyu yahishuye indi sura ye

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:26/03/2024 18:44
0


Umuhanzikazi Cindy Sanyu uzwiho kutaripfana kandi akaba ari na wa muhanzi uhorana morale zirenze, yasobanuye ko ibyo byose abyigira iyo ari imbere y'abantu, ariko yagera mu rugo agahinduka undi muntu ku buryo ushobora kumubona ugakeka ko ari Malayika wigendera.



Ibi uyu muhanzikazi yabitangarije mu kiganiro yakoreye kuri Galaxy TV, aho yavuze ko  bijya bimugora cyane kuva mu rugo yari yitonze hanyuma bikamusaba guhinduka ageze mu bantu.

Cindy Sanyu avuga ko mu buzima busanzwe ari umuntu witonda cyane, bitandukanye n'ibyo abantu bamuziho birimo gushotora abahanzi bagenzi be, akagaragaza ko biriya byose abikora agamije kwikorera inkuru no gushimisha abakunzi be.

Sanyu agira ati" Mu busanzwe njyewe ubundi ndi umuntu witonda cyane.Ibyo wabimenya uramutse ugeze mu rugo iwanjye ariko bijya bingora cyane iyo ngiye ahantu hari abantu benshi cyane, kuko biba binsaba guhinduka nkaba undi muntu basanzwe bazi, wa wundi ushotora abahanzi bagenzi, uteye nk'umusazi, uvugira aho n'ibindi.

Aha niho ab'iwanjye usanga bahora bambwira ko mpora mbatungura kuko nabo kugeza ubu bakurikije uko banzi, iyo bambonye nahindutse nk'umusazi birabatangaza bagatungurwa cyane. Ariko byose mbikora ngamije kwishimishiriza abantu bange".

Cindy Sanyu uzabona ku rubyiniriro afite imyuka n'imbaraga bidasanzwe, ntabwo uzigera na rimwe umubona ari mu rugo ameze uko. Avuga ko iyo yibereye mu rugo aba atuje cyane, adakeneye umuntu umusagarira kandi nta kindi akeneye uretse amahoro gusa. 

Cindy kandi avuga ko iyo yibereye mu rugo atajya yumva cyangwa se ngo arebe imiziki y'abandi bahanzi bagenzi be kuko aba yumva ko aramutse abyitayeho cyane, yashiduka atangiye kujya yigana iby'abandi baririmba (ibyo aba yabonye cyangwa se yumvise mu zindi ndirimbo), kandi nyamara adakeneye guhindura imiririmbire ye na gato.

Iyo bigeze ku cyumweru, uyu muhanzikazi ibya muzika abishyira kure cyane ubundi akagirana ibihe bidasanzwe n'umuryango we; akabatekera ubundi bakanajyana koga.




Cindy Sanyu yavuze ko ubusazi bamuziho atari ko ameze mu buzima busanzwe


Ku rubyiniriro aba yabaye undi wundi bisanzwe binatungura umuryango we

Reba indirimbo 'Selecta' ya Cindy Sanyu

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND