RFL
Kigali

Club Friendly: Mico na Kevin Pastole bafashije Police FC gutsinda SEC mbere yo gucakirana na Vision FC -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:31/07/2019 14:21
0


Mico Justin na Hakizimana Kevin Pastole bafashije Police FC gutsinda SEC Academy ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti wakiniwe ku kibuga cya Kicukiro kuri uyu wa Gatatu mu masaha ya mbere ya saa sita.



Mico Justin yatsinze igitego cy’intsinzi mu gice cya kabiri ku munota wa 40’ mu gihe Hakizimana Kevin Pastole yafunguye amazamu ku munota wa 43’ kikaza kwishyurwa na Mbonigena Eric bita Kaburuteri ku munota wa 57’. Mbonigena Eric yahoze akina muri Bugesera FC ariko ubu ni umukinnyi ukomeye muri SEC Academy itozwa na Kayiranga Baptiste.


Mico Justin yaboneye Police FC igitego cy'intsinzi

Ni uburyo ikipe ya Police FC ikomeje kwitegura umwaka w’imikino 2019-2020 banareba abakinnyi barusha abandi umusanzu bazaha iyi kipe yahize gutwara kimwe mu bikombe bituma ikipe yaserukira igihugu.

Haringingo Francis umutoza mukuru wa Police FC yari yahisemo gukoresha amakipe abiri atandukanye kugira ngo agende areba buri mwanya umuntu waba awukwiye kurusha undi.


Police FC ni imwe mu makipe yiganjemo abakinnyi bashya 



Ndayishimiye Antoine Dominique (14) yahize igitego kirabura 

Mu gice cya mbere, Police FC yari ifite abakinnyi barimo; Maniraguha Hilairev (GK,18), Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Mpozembizi Mohammed 21, Nsabimana Aimable (C,13), Nduwayo Valeur 6, Munyakazi Yussuf Lule 20, Kubwimana Cedric Jayb Polly 5, Ngendahimana Eric 24, Songa Isaie 9, Hakizimana Kevin Pastole 25 na Nshuti Dominique Savio 27.


Ndayishimiye Celstin yari kapiteni w'ikipe ya kabiri


Eric Ndoriyobijya myugariro mushya muri Police FC 

Mu minota 50’ igice cya mbere cyamaze, Police FC yabonye igitego 1-0 cyatsinzwe na Hakizimana Kevin bita Pastole bahita banasoza umukino ari nako gushyiramo indi kipe yakinnye igice cya kabiri.


Iyabivuze Osee (22) nawe yashatse gutsinda ariko akunda guhusha cyane 

Mu gice cya kabiri nabwo bakinnye iminota 50’ kuko umukino wose wakinwe iminota 100’. Muri iki gice, Police FC yari ifite abakinnyi barimo; Tuyizere Jean Luc (GK,26), Nimubona Emery 2, Ndayishimiye Celestin (C,3), Eric Ndoriyobijya 4, Hakizimana Issa Vidic 15, Ngabonziza Pacifique 19, Ntirushwa Jean Aimee 8, Ndikumana Magloire 17, Mico Justin 10, Ndayishimiye Antoine Dominique 14 na Osee Iyabivuze 22.


Hakizimana Issa Vidic (15) areba aho yatanga umupira 



Ntirushwa Jean Aimee (8) ni umukinnyi mushya muri Police FC ugaragaza ko azafasha iyi kipe 

Nyuma y’uyu mukino, ikipe ya Police FC irateganya gukina na Vision FC kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kanama 2019 saa tatu z’igitondo (09h00’).


Uva ibumoso: Uwimbabazi Jean Paul, Usabimana Olivier na Munyemana Alexandre ku ntebe y'abasimbura 




SEC Academy nayo ni ikipe nziza mu bijyanye no gutegura uko igitego cyaboneka ndetse ikaba ifite ubwugarizi bwiza  


Ndayishimiye Celestin (3) azamukana umupira ava ibumoso akurikiwe na bamwe mu bakinnyi ba SEC Academy



Mico Justin (10) acomeka umupira 


Mucyo Sylas ushinzwe ibikoresho by'ikipe 


SEC Academy bari bafite akazi ko gufata Mico Justin (10)

PHOTOS: Saddam MIHIGO        






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND