RFL
Kigali

Covid 19: Akon ni we uyoboye urutonde rw’abahanzi 10 bafite agatubutse muri Afrika

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:10/06/2020 18:21
0


Ikinyamakuru Forbes Africa gikunze kugaruka ku butunzi bw’ibyamamare muri muzika muri Africa, cyashyize Akon ku mwanya wa mbere nk’umuhanzi ufite agatubutse kurusha abandi.



Covid 19 yagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi, ku batuye uyu mubumbe by'umwihariko abahanzi bakuraga amafaranga mu bitaramo n’ibindi bifite aho bihuriye n’imyidagaduro ubu bikaba bitagikorwa. Gusa ibi ntibyabukjije bamwe kwinjiza agatubutse binyuze mu bikorwa byabo birimo ubushoramari, ubwamamare n’ibindi. Kuri uru rutonde ntabwo bakurikiranye neza uko barushanwa amafaranga usibye Akon uza ku mwanya wa mbere.

1.     Akon

Uyu munya- Senegale ufite ubwene gihugu bw’Amerika, ubushabitsi akora bumwinjiriza agatubutse hakiyongeraho ubucuruzi bw’ibihangano bye.amaze kugurisha kopi zisaga miliyoni 35 za album ze hirwa no hino ku isi. Yibitseho ibihembo bikomeye mu muziki birimo ibya Grammy Award ubu biravugwa ko atunze agera kuri miliyoni 80 z’amadorari. 

 2 .Black Coffee

Uyu amaze igihe kitari gito kuvanga umuziki yarabigize umwuga. Usibye kuvanga umuziki, Black Coffee ukomoka muri Africa y'Epfo ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo wishyurwa akayabo igihe yatumiwe ngo acurangire abantu. Ibindi bimwinjiriza amafaranga ni ugutunganya indirimbo cyangwa se gukora beat akazicuruza yifashishije ikoranabuhnga. Ni uwa kabiri nyuma ya Akon kuri uru rutonde rwakozwe na Forbes na Miliyoni 60 z’amadorari

3.Hugh Masekel


Afatwa nk'uwahanze injyana ya Jazz muri Africa y'Epfo ari naho akomoka. Ni umuhanga ku bikoresho bya muzika nka Trumpeter, flugelhornist, cornetist n’ibindi. Yanditse indirimbo nyinshi kandi zakunzwe zirimo izagarutse ku ivanguraruhu (apartheid)  ryakorewe abanya-Africa y'Epfo nka "Soweto Blues"na "Bring Him Back Home’’. Nubwo atakiriho aracyinjiza agatubutse, ni we uza ku mwanya wa 3 n’umutungo wa Miliyoni 60 z’amadorari.

4. Don Jazzy (Nigeria)


Ni umunya-Nigeria wanditse izina mu mitima ya benshi cyane cyane  abahanzi kubera ubuhanga bwe mu gutunganya indirimbo. Gukorana n’ibigo bitandukanye nka Ambasaderi wabyo no gukorera ibihangano byinshi by’abahanzi biri mu bimwinjiriza agatubutse ubu yibitseho Miliyoni 10 z’amadorari.

5. Tinashe (Zimbabwe-American)


Ni we muhanzikazi rukumbi ugaragara kuri uru rutonde muri aba icumi ba mbere. Atuye muri Amerika ariko ubusanzwe yavukiye muri Zimbabwe ubu afite imyaka 27. Afite indirimbo nyinshi zakunzwe nka ‘’2 On’’ iri kuri album ye ya mbere yise “Aquarius”. Afite Miliyoni 5 z’amadorari.

6. Jidenna (Nigerian-American)


Jidenna afite inkomoko muri Nigeria ariko yavukiye muri Amerika. Uyu musore w’imyaka 35 ni umuraperi, umuririmbyi, umwanditsi wazo akaba n’umuhanga mu kuzitunganya. Album ye ya mbere 'The Chief’’ yamenyekanye cyane i Lagos no muri Johannesburg. Afite miliyoni 7 z’amadorari.

7. Wizkid (Nigeria)


Mu igihe gito amaze mu muziki amaze gukorana n'ibyamamare bikomeye kuri iyi si birimo Chris Brown n’abandi ku buryo amaze kuba icyamamare ku rwego rw’isi. Ari mu bahanzi batunze agatubutse kuko yibitseho Miliyoni 12 z’amadorari.

8. Davido (Nigeria)


Uyu munya-Nigeria ufite se umubyara w’umunyemari, nawe ari mu bamaze gukorana n'ibyamamare bikomeye nka Young Thug, Future, Chris Brown, Trey Songz na Rae Sremmurd nawe afite Miliyoni 20 z’amadorari

9. Sarkodie (Ghana)


Uyu muraperi ukomoka muri Ghana amafaranga menshi ayasarura mu bikorwa bye bya muzika. Forbes Africa yamushyize kuri uru rutonde na Miliyoni 7 z’amadorari

10. Shatta Wale (Ghana)


Nawe ni umunya-Ghana umaze kuryubaka mu njyana ya Dancehall kuri uyu mugabane. Agatubutse atunze kabarirwa muri Miliyoni 6 z’amadorari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND