RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yashyize hanze amafoto y’abana b’impanga aherutse kwibaruka

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/06/2017 10:28
1


Nyuma y’uko ikipe y’igihugu cye, Portugal isezerewe mu irushanwa rya ‘FIFA Confederations Cup' riri kubera mu gihugu cy’Uburusiya, Cristiano Ronaldo yabonanye ku nshuro ya mbere n’abana b’impanga yibarutse mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2017.



Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Cristiano Ronaldo yamaze kugaragaza ko yibarutse ku nshuro ya kabiri abana b’impanga bakurikira umwana w’imfura w’umuhungu witwa Cristiano Jr w’imyaka irindwi y’amavuko, aba ni abana yatwitiwe n’umugore (mère porteuse) ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Bivugwa ko umuhungu ashobora kuba yitwa Mateo naho umukobwa akitwa Eva.

cristiano Ronaldo

Cristiano yasangije abamukurikira kuri Instagram ifoto y'izi mpanga ze, avuga ko yishimiye guhura nabo ku nshuro ya mbere

Mu magambo ye yagize ati” Nari ndi kumwe n’ikipe y’igihugu gusa umutima na roho byanjye byari biri kumwe n’ikipe y’igihugu n’ubwo nari nzi neza ko abahungu banjye b’impanga bamaze kuvuka, ku bw’amahirwe make ntitwageze ku byo twifuzaga gusa tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo duhe ibyishimo Abanyaporutigari(…)”. Uyu mugabo yongeyeho ko yishimye kuba ari kumwe n’abana be ku nshuro ya mbere.

Ronaldo confirmed the news just hours after Portugal's exit from the Confederations Cup

Nyuma yaho ikipe ye isezerewe na Chili kuri penaliti muri 1/2, Ronaldo yahise ava mu Burusiya asubira muri Portugal, bivuze ko atazaba ari kumwe na bagenzi be mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzabahuza na Mexique

Inkuru dukesha urubuga The Sun ivuga ko aba bana bavutse mu gihe umukunzi wa Cristiano, Rodriguez nawe amaze amezi atanu atwite umwana w’umukobwa bityo uyu mugabo akaba agiye kuba se w’abana bane mu minsi iri imbere.

Ronaldo (pictured with his girlfriend Georgina) was able to meet to his twins for the first time on Thursday 

Cristiano Ronaldo n'umukunzi we Georgina Rodriguez baniteguye undi mwana mu mezi ari imbere, uzaba ari uwa mbere abyaye ku mugore uzwi

Real Madrid superstar Ronaldo (pictured with his girlfriend and his son) has confirmed he has become a father for the second time after the birth of his twins via a surrogate mother

Cristiano Ronaldo hamwe n'umukunzi we Georgina Rodriguez n'imfura ye Cristiano Jnr nawe yabyaye yifashishije abagore batwitira abantu

Cristiano Jnr (pictured) will now have two younger siblings following news of the twins' birth

Cristiano Ronaldo n'umuhungu we w'imyaka 7 Cristiano Jnr

Inkuru: Fred Mawazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwamahoro delphina11 months ago
    shabaraberanye cyane nakomerezaho?





Inyarwanda BACKGROUND