RFL
Kigali

Danny Usengimana yafashije APR FC gutsinda Police FC, Rayon Sports yisubiza umwanya wa kabiri - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/03/2020 17:40
0


Kuri uyu wa Gatatu hakinwaga imikino isoza umunsi wa 21 muri shampiyona y’u Rwanda, kuri Stade ya Kigali APR FC ibifashijwemo na Danny Usengimana yatsinze Police FC igitego kimwe ku busa, mu gihe mu karere ka Rubavu kuri stade Umuganda Rayon Sports yahatsindiye Etincelles ibitego 2-1 ihita yisubiza umwanya wa kabiri.



Police FC imaze imyaka umunani idatsinda APR FC, kuko iheruka kuyikuraho amanota atatu muri shampiyona mu mwaka wa 2012, ikaba yageragezaga yo kubona intsinzi ya mbere mu myaka umunani.

Umukino ubanza wahuje aya makipe mu gice cya mbere cya shampiyona aya makipe yari yaguye miswi kuri iki kibuga cya Kigali i Nyamirambo.

Umukino watangiye amakipe yombi asatirana ariko Police FC yiharira iminota 10 ya mbere kuko ariyo yabonye uburyo bwinshi bwo kugera imbere y’izamu rya APR FC.

Ku munota wa 16’ APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Danny Usengima, wacomekewe umupira na Niyomugabo Claude wazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo, awuhereza Danny wari usigaranye na Aimable Nsabimana, Danny ariruka aramusiga atsindira APR FC igitego cya mbere.

Nyuma yo kwinjizwa igitego Police FC ntiyacitse integer kuko yabaye nk’ikanguka itangira kwiharira umupira mu kibuga hagati bagerageza ibishoboka byose ngo bagere mu rubuga rw’amahina rwa APR FC.

Ku munota wa 23’ Nshuti Savio wazonze ubwugarizi bwa APR Fc yazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso, ahinduye umupira mu rubuga rw’umunyezamu, Buregeya Prince awugaruza ukuboko ariko umusifuzi Abdul wari uyoboye umukino yemeza ko nta kosa ryabaye, mu gihe abakinnyi n’abafana ba Police FC bari bizeye ko babonye Penaliti.

Police FC yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ariko amahirwe bagerageje ntabahire.

APR FC yabonye yagiye ibona amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ariko uburyo bagerageje bukanga, iminota 45 y’igice cya mbere irangira APR FC iyoboye n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye APR FC isatira izamu rya Police FC, kuko yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ubwo Byiringiro Lague yari asigaranye n’umunyezamu Habarurema Gahungu ariko aranyerera umupira ntiyawuhamya ujya ku ruhande.

Umutoza w’ikipe ya APR FC Adil Mohammed yakoze impinduka yinjiza mu kibuga Butera Andrew, hasohoka Bukuru Christophe wagize ikibazo ku itako ry’iburyo, Byiringiro Lague aha umwanya Mugunga Yves, mu gihe Nshuti Innocent yasimbuye Danny Usengimana umukino ugana ku musozo .

Haringingo Francis utoza Police FC yakoze impinduka mu kibuga, akuramo Kubwimana Cedric utitwaye neza mu minota 45 y’igice cya mbere, asimburwa na Issa Bigirimana, mu gihe Ntirushwa Aime yinjiye mu kibuga asimbuye Ngendahimana Eric.

APR FC yakomeje guhagarara ku gitego yatsinze inanyuzamo igasatira kugira ngo ishake igitego cy’umutekano.

Ku munota wa 87 Police FC yabonye amahirwe yo kwishyura ubwo Savio Nshuti yazamukanaga umupira akawucomekera Issa Bigirimana wasigaranye na Rwabuguri ateye umupira uca hejuru y’izamu.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko anacungana iminota 90 y’umukino ndetse n’ine y’inyongera irangira APR FC yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Danny Usengimana ku munota wa 16.

Gutsinda uyu mukino bitumye APR FC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 51, inakomeza guca agahigo ko kudatsindwa mu mikino 21 ya shampiyona imaze gukinwa, mu gihe Police FC yahise itakaza umwanya wa kabiri ikaba yagiye ku mwanya wa Gatatu.

Etincelles FC 1-2 Rayon Sports

Umukino wari ukomeye waberaga mu karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda, Rayon Sports yari yasuye Etincelles Fc, ihivana kigabo nyuma yo gutsinda ibitego 2-1, nubwo yari yabanje kwinjizwa igitego cyatsinzwe na Ibrahim mu gice cya mbere, ariko mu gice cya kabiri Sekamana Maxime na Sugira Ernest batsindira rayon Sports.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports yisubiza umwanya wa kabiri n’amanota 44.

APR FC XI: Rwabugiri Umar, Buregeya Prince, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry (c), Rwabuhihi Placide, Niyonzima Olivier Sefu, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Usengimana Danny, Niyomugabo Claude.

Police FC: Habarurema Gahungu, Nsabimana Aimable, Moussa Omar, Mpozembizi Mohamed, Munyakazi Lule, Nshuti Dominique Savio, Kubwimana Cedric, Iyabivuze Osee, Ngendahimana Eric, Ndayishimiye Celestin, Mico Justin.

Dore uko imikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona yagenze

Kuwa Kabiri , tariki ya 03 Werurwe 2020

SC Kiyovu 0-1 Gasogi FC

Espoir FC 0-1 Gicumbi FC

AS Kigali 1-0 AS Muhanga

Mukura VS&L 1-0 Heroes FC

Kuwa gatatu tariki 04 Werurwe 2020

APR FC 1-0 Police FC

Sunrise FC 1-2 Musanze FC

Etincelles FC 1-2 Rayon Sports FC

Bugesera FC 0-1 Marines


Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga


Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga


Ndayishimiye Celestin ukina ku ruhande rw'ibumoso muri Police FC


Danny yatsinze igitego cya APR FC



Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya Danny


Rwabugiri yigaragaje muri uyu mukino


Rayon Sports yakuye amanota atatu i Rubavu itsinze Etincelles ibitego 2-1






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND