RFL
Kigali

Davido yatunguranye ahamagara Jay Polly ku rubyiniro mu gitaramo yakoreye i Kigali-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/03/2018 7:39
3


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018 umuhanzi Davido yataramiye mu Rwanda mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa Kigali muri parikingi ya Stade Amahoro ahari imbaga y’abafana bari yaje kwihera ijisho. Muri iki gitaramo Davido yatunguranye ahamagara Jay Polly ku rubyiniro.



Mbere y’igitaramo mu kiganiro n’abanyamakuru Davido yari yatangaje ko umuhanzi wo mu Rwanda azi ari Jay Polly, ibi yanabigaragaje ubwo yaririmbaga muri iki gitaramo ageze hagati uyu muhanzi ukomeye muri Afurika yahamagaye mugenzi we Jay Polly amuha umwanya bafatanya urubyiniro indirimbo imwe Jay Polly yaririmbye.

Iki gitaramo cyavuye kure kuko ubwo cyendaga gutangira imvura nyinshi yaguye bituma igitaramo gikerererwa bikomeye icyakora nyuma yuko imvura icishije make abantu bahise bitabira igitaramo gitangira ubwo. Ni igitaramo cyagaragayemo abandi bahanzi barimo Sintex, Phionah Mbabazi, Yvan Buravan, Charly na Nina ndetse na Riderman.

Aba bose na Davido bashimishije bikomeye abakunzi b’umuziki bari aho cyane ko ari igitaramo kitabiriwe bikomeye kabone ko itike yo kwinjira itari iri hasi dore ko kwinjira muri iki gitaramo byari 5000frw, 20000frw, 50000frw.

REBA AMAFOTO:

DavidoDj Bissoso ku rubyiniro ari mu bacurangiraga abahanziDavidoSintex ni umwe mu bahanzi babimburiye abandi ku rubyiniroDavidoPhionah Mbabazi yataramye muri iki gitaramoDavidoKid Gaju umwe mubari bitabiriye iki gitaramoDavidoDavidoYvan Buravan ni uku yinjiye ku rubyiniro yaririmbye mu buryo bwa LiveDavidoDavidoDavidoCharly na Nina ku rubyiniroDavidoDavidoDavidoRiderman ni umwe mu bashimishije abafana b'umuzikiDavidoDavidoDavidoDavidoAbafana bari benshiDavidoDavido ubwo yageraga ku rubyiniroDavidoDavidoDavidoDavidoDavidoDavidoDavidoDavido abafana bamwishimiye bikomeyeDavidoDavidoDavidoDavido yahamagaye Jay Polly ku rubyiniro amuha umwanya aririmba indirimbo imweDavidoDavidoJay Polly yishimiye Davido bikomeye yizeza abakunzi b'umuziki indirimbo bagiye gukoranaDavidoDavido yakunze kurira urubyiniroDavidoDavido Bamwe mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2018 bari babonye akazi muri iki gitaramo

REBA HANO UKO BYARI BIMEZE


AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy 

VIDEO: Niyonkuru Eric






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kaboss6 years ago
    jay polly turakwemera kbsa komeza ubakosore
  • dusabumukama Jean de Dieu6 years ago
    byari byiza
  • dusabumukama Jean de Dieu6 years ago
    byari byiza





Inyarwanda BACKGROUND