RFL
Kigali

Diamond yemeye kwishyura amande $3900 ngo akomeze umwuga we

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:22/12/2018 14:01
0


Umuririmbyi ukomeye wo muri Tanzaniya Diamond Platnumz yemeye kwishyura amande y'ibihumbi hafi bine ($3900) by'amadolai y'Amerika kugira ngo akomeze kuririmba mu gihugu cye no hanze yacyo.



Diamond Platnumz yemeye gutanga amande nyuma y'aho we na Rayvanny bemeye icyaha bagaca bugufi basaba imbabazi Leta ya Tanzania. Urwego rugenzura abahanzi muri Tanzania [BASATA] ruherutse kubafatira ibihano bikarishye birimo kubuzwa gukorera ibitaramo muri Tanzania no hanze aho bazira kuririmba mu gitaramo indirimbo Mwanza kandi yarahagaritswe n'inzego za leta y'iki gihugu.

Diamond asaba imbabazi yagize ati “Mu by’ukuri twakoze ikosa kuba twararirimbye indirimbo ‘Mwanza’ kandi twarabibujijwe, twiyemeje ko tutazigera na rimwe twongera gukora iri kosa, ariko na none biciye mu buhanzi bwacu, abafana bacu n’abahanzi bagenzi bacu, tugiye kuba ba Ambasaderi beza b’umuco wa Tanzania".

Rayvanny na Diamond batakambye kugira ngo batubikirwa imbehe

Iyi ndirimbo Mwanza’ yamaganwe na Leta ya Tanzaniya ndetse n'abanyatanzaniya batari bacye bavuga ko yuzuye amagambo y'ubusambanyi ahabanye n'umuco wa Tanzaniya. Nyuma yo gusaba imbabazi no kwemera gutanga amande angana n'akayabo ka miliyoni 9 z'amashilingi ya Tanzaniya Diamond Platnumz ashobora kwemererwa gukomeza ibitaramo bye.

Umuvugizi we yatangaje ko ibitaramo Diamond Platnumz yari afite mu bihugu bya Kenya no mu birwa bya Comores bizaba uko byari biteganijwe. Mwanza ni indirimbo ya 3 Diamond na Rayvanny baririmbanye, bahuriye kandi mu nzu itunganya umuziki Wasafi iyobowe na Diamond Platnumz.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND