RFL
Kigali

Didier Gomes yateye umugongo Rayon Sports yerekeza mu Misiri

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/01/2020 13:34
0


Umutoza ukomoka nu gihugu cy’u Bufaransa watoje Rayon Sports Didier Gomes Da Rosa, byavuzwe ko yari mu biganiro byo kugaruka muri Rayon Sports, kuri uyu wa Mbere yerekeje mu ikipe ya Ismaily SC yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Misiri, anasinya amasezerano yo kuyitoza.



Hari hashize iminsi itari micye havugwa byinshi bigarura Gomes mu ikipe yatoje  muri 2012 kugeza 2014 akanyihesha igikombe cya shampiyona ubwo yabaga mu karere ka Nyanza, nyuma yuko iyi kipe itandukanye n’umunya – Mexico Javier Martinez Espinoza washinjwe gutanga umusaruro mucye mu gihe cy’amezi atatu yayimazemo.

Amakuru ava imbere mu buyobozi bwa Rayon Sports avuga ko uyu mutoza ari umwe mu bo batekerejeho kandi wari ufite n’amahirwe yo kuyigarukamo, ariko bakaba batari bwumvikane neza ku mushahara yari kuzajya ahembwa ku kwezi, gusa ku ruhande rwe yifuzaga kugaruka mu rw’imisozi igihumbi yanagiriyemo ibihe byiza kandi Rayon Sports yari ifite icyizere ko azava ku izima akemera ibyo bamuha akagaruka muri iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.

Didier Gomes Da Rosa asimbuye umunya Serbia witwa Miodrag Ješić watandukanye na Ismaily mu ntangiriro z’ukwezi kwa 2 nyuma yo gutangira nabi shampiyona yo mu Misiri, ubuyobozi bw’iyi kipe bukabona ko nta cyo azabagezaho mu gihe baba batozwa na Miodrag bahitamo kumusezerera.

Ismaily yari imaze ukwezi  itozwa by’agateganyo n’umunyamisiri witwa Adham Elslhdar, iri ku mwanya wa 11 muri shampiyona yo mu Misiri n’amanota 14, irarushwa amanota 16 na Al Ahly ya mbere itaratsindwa cyangwa ngo inganye mu imikino 10.

Gomes ugiye gutoza Ismaily iheruka igikombe cya shampiyona mu myaka 18 ishize, yahawe inshingano zo gukora ibishoboka byose akayihesha igikombe na kimwe mu bikinirwa mu Misiri.

Didier Gomes agiyegutoza Ismaily avuye mu gihugu cya Guinea aho yatozaga ikipe ya Horoya AC agatandukana nayo mu kwezi kwa 11.


Didier Gomes yamaze kugirwa umutoza mukuru wa Ismaily yo mu Misiri


Gomes yasimbuye Miodrag watandukanye na Ismaily mu kwa 12


Ismaily yiteze kuzatwarana igikombe na Gomes Da Rosa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND