RFL
Kigali

Dj Pius yageze muri Poland mu gitaramo cyihariye ku bakomoka muri EAC-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/05/2024 8:46
0


Rickie Pius Rukabuza wamenyekanye nka DJ Pius yamaze kugera mu Mujyi wa Warsaw mu gihugu cya Poland, aho agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere binyuze mu gitaramo "Kigali Nights with Dj Pius."



Uyu mugabo yasohoye amashusho n’amafoto mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024, agaragaza ko yishimiye kuba yageze muri Poland ataramiramo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024, ahuriramo na Dj Top Bob ndetse na Dj Rock Star

Yakiriwe na bamwe mu bamutumiye mu gitaramo akorera mu kabyiniro ka Blu Club, kamwe mu tuzwi cyane muri iki gihugu, ahanini biturutse mu kuba gahuriramo abo mu bihugu bitandukanye cyane cyane abo muri Afurika.

Dj Pius yumvikanishije ko yiteguye gutanga ibyishimo muri iki gitaramo, atumira cyane ababarizwa muri Poland bo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, atumira kandi abo muri Zimbabwe, Zambia n’abandi. Ati “Nahageze! Niteguye guhura namwe, ni ugutanga ibyishimo gusa.”

Poland ni kimwe mu bihugu bigize Uburayi, gituwe n’abantu Miliyoni 38.82 ushingiye ku mibare ya Banki y’Isi yo mu 2022. Mu Majyaruguru y’iki gihugu hari u Burusiya ndetse na Lithuania, mu Burasirazuba hari Belarus na Ukraine.

Mu Majyepfo hari Slovakia na Czech Republic ni mu gihe u Budage buri mu Burengerazuba. Umurwa Mukuru w’iki gihe witwa Warsaw, ariko hari indi Mijyi izwi cyane irimo nka Kraków, Wrocław, Łódź, Poznań, ndetse na Gdańsk.

Uyu mugabo amaze iminsi atari mu Rwanda, ariko yaherukaga gutegura ibitaramo ngaruka kwezi yise “Nyamavore’ byibanda ku kugaragaza ubwoko butandukanye bw’inyama.

Ni ibitaramo yateguye mu rwego rwo gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda yo gukangurira abantu kureka inzoga, ahubwo bakitabira ibitaramo bashyize imbere kurya gusa.

Deejay Pius w’imyaka 34 y’amavuko aherutse gushyira hanze Extended Play (EP) yatuye Rama Isibo, umwe mu banditse beza umuziki w’u Rwanda wagize.

Uyu mugabo arizihiza imyaka 10 ari mu muziki ndetse n’imyaka 15 ari mu mwuga wo kuvanga imiziki.

EP ye iriho indirimbo 11 zirimo:  ‘Easy’, ‘Ntakibazo’ yakoranye na Jose Chameleone, ‘Sibyo’, ‘ Today’, ‘Belly Dancer’, ‘Wicked’ yahuriyemo na Kivumbi and Maestobooming, ‘ Ndakumeza Neza’, ‘ Falling’, ‘ She Love Me’ yakoranye na Bruno K, ‘ Test Drive’, ‘ Urabikwiye’ yakoranye na Lexivone ndetse na Jules Sentore.

Ni EP yakozweho na ba Producer bakomeye barimo nka Niko Ye, Madebeats, Knox beat, Ronnie, Remix, Habbert Skillz ndetse na Bob Pro wayinonosoye.

Dj Pius avuka mu muryango w’abana 13. Yatangiye kwiyumvamo umuziki ubwo yari mu mashuri yisumbuye mu gihugu cya Uganda. Yanagaragaje impano ye ubwo yari mu kigo cya Lycee de Kigali, mu 2005 ubwo uwo mu muryango we yamusabiraga akazi nka Dj.

Mu 2009 yagiranye ibiganiro na Tumaini byagejeje ku gushinga itsina ‘Two 4Real’ aho bakoranye indirimbo zirenga 40 zirimo na Album ‘Nyumva’. Mu 2016, baratandukanye, buri wese atangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Dj Pius yamaze kugera mu Mujyi wa Warsaw aho agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere

Pius yatumiye cyane abakomoka mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba babarizwa muri Poland

Dj Pius yaserutse mu myambaro yahanzwe na LiiCollections asanzwe abereye ‘Brand Ambassadors’
 

Ni ubwa mbere Dj Pius agiye gutaramira muri Poland, kandi agaragaza ko yiteguye gutanga ibyishimo


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MADINA' YA DJ PIUS

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND