RFL
Kigali

Dogo yagaragaje ko yatandukanye bucece na Oprah Uwoya wahoze ari umugore wa Katauti

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/02/2019 9:30
0


Umuraperi Dogo Janja[Dongo] yagaragaje ko yatandukanye bucece n’umukinnyi wa filimi Irene Pancras Uwoya[Oprah] bamaranye igihe gisatira umwaka barushinze. Yanditse kuri instagram amagambo y’imitoma yifuriza umukunzi mushya yungutse isabukuru nziza y’amavuko yijihije kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Gashyantare 2019.



Irene Uwoya w’imyaka 30 yahoze ari umugore wa Ndikumana Katauti,  batandukana kuya 13 Ugushyingo 2011. Bombi bafitanye umwana bise Ndikumana Krish. Ku wa 30 Ukwakira 2018 nibwo Uwoya yanditse ku ubutumwa ashimangira ko yamaze kuba umugore w’umuraperi Dogo Janja w’imyaka 25 y’amavuko.   

Bakimara kurushinga, urugo rwabo rwakurikiwe no kutumvikana, ndetse kenshi bivugwa ko batandukanye. Nyirabukwe yagiye agaragaza ko atamuzi, akanavuga ko umukwe azi ari Katauti. Mu butumwa yanyujije kuri instagram, Dogo yagaragaje ko yungutse umukunzi nyuma yo gushwana na Oprah n’ubwo bombi batifuje kubivugaho.

Yatomoye umukunzi we , agira ati  “Ntabwo nabona amagambo nkoresha mu gusobanuro ibyishimo mfite kuri uyu munsi wihizaho isabukuru y’amavuko…Wenda byinshi nzabikubwirira mu gitanda…Ndagukunda byimazeyo.”

Uwoya akimara kurushinga na Dogo yavugaga ko ari umugabo yahoze arota.

Global Publishers iravuga ko Dogo Janja atamaranye igihe kinini na Irene Uwoya bakimara gushyingiranwa, ngo biragoye kumenya niba koko baba bakiri mu rukundo, cyangwa se buri wese yaraciye ize nzira.

Bongo 5 ivuga ko bakimara gutandukana, Dogo yirinze kugira icyo abivugaho kugeza ubwo Irene Uwoya yatangiye kujya yisohokana atari kumwe n’umugabo we. Irene Uwoya yabazwaga n’itangazamakuru, agasubizaga ko ‘atari ngombwa kujya ahantu hose na Dogo Janja’. Ku ruhande rwa Dogo we yavuga ko ntacyo ashaka kubivugaho.


Oprah Uwoya yamaze guharikwa n'ubwo atabyifuzaga.

Dogo yungutse umukunzi mushya atifuza kuvugaho byinshi.

Nyina wa Oprah yagiye agaragaza ko atishimira Dogo Janja.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND