RFL
Kigali

Don Moen yemeje ko agiye kuza i Kigali anagira icyo asaba abakunzi b'umuziki wa Gospel-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/11/2018 13:24
2


Rurangiranwa mu baramyi Donald James wamamaye nka Don Moen yemeje ko afite igitaramo gikomeye cy’amateka agiye gukorera mu gihugu cy’imisozi igihugu [Rwanda] muri Gashyantare, 2019. Ateguza kuramya no guhimbaza Imana nyiribiremwa.



Don Moen izina rinyura amatwi y’abaramyi n’abandi biyeguriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza. Riherekezwa n’ibikorwa byakoze benshi ku mutima, bisenderezwa n’indirimbo ze zomoye imitima ya benshi na n’ubu. Ubuhanga bwe mu karamya no guhimbaza Imana, bwatangiye guhangwa amaso mu ndirimbo ‘I Will sing” yasohoye mu 2000, iherekezwa n’izindi ndirimbo yagiye akora zuzuye amashimwe.

RG-Consult Inc niyo kompanyi iri gutegura iki gitaramo, inazwiho gutegura ibitaramo ngaruka-kwezi bya Kigali Jazz Junction. Mu butumwa bwe, Don Moen, agira ati “Nishimiye gutangaza ko muri Gashyantare, 2019 nzaza mu Rwanda ku nshuro ya mbere. Guhesha umugisha abatuye igihugu cy’imisozi igihumbi. Ni mu gitaramo ‘Kigali Praise Fest’.

Related image

Don Moen aracyahesha benshi umugisha binyuze mu bihangano bye/Ifoto:Youtube

"Don" Moen ni umunyamerika w’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umukozi w’Imana, atunganya indirimbo zahariwe kuramya Imana. Afite imyaka 68 y’amavuko, mu 1973 yashakanya na Laura Moen. Afite abana batanu:  Melissa Moen, James Moen, John Moen,Rachel Moen, Michael Moen.

Donald James [Don Moen] wavutse tariki 29 Mutarama 1950, yamamaye cyane ku isi nk'umuhanzi ukomeye mu baramya bakanahimbaza Imana. Azwi mu ndirimbo zinyuranye nka; We Give You Glory, God Is Good All The Time, God With Us, God Is Good I Will Sing, God Will Make A Way, Heal Me O Lord, Give Thanks, Here We Are, and Hallelujah To The Lamb n'izindi yagiye akora zikamamara ku rwego rw'Isi.

REBA HANO DON MOEN YEMEZA KO AGIYE KUZA MU RWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alexis5 years ago
    Ese harya Urwanda narwo n'igihugu c'imisozi?
  • Claire5 years ago
    Arakaza neza. Ndanezerewe





Inyarwanda BACKGROUND