RFL
Kigali

Elimax Kagoma k'Imana yamuritse album ya mbere 'Nzahoyankuye' mu gitaramo yatumiyemo Gaby Kamanzi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/03/2019 17:56
0


Kuri iki Cyumweru tariki 17/03/2019 ni bwo umuraperi Ishoborabyose Eric uzwi nka Elimax Kagoma k'Imana yamuritse album ye ya mbere yise 'Nzahoyankuye' mu gitaramo cyabereye ku rusengero asengeramo rwa AEBR Kacyiru.



Muri iki gitaramo cyiswe 'Nzahoyankuye live concert album launch', Elimax Kagoma k'Imana uhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop yari ari kumwe na Gaby Irene Kamanzi, Bright Karyango na Danny Mutabazi. Mu bandi bahanzi banyuranye bifatanyije n'uyu muraperi harimo; Arsene Tuyi, The Pink, Serge Iyamuremye, M Olivier, Satura, Natukunda Apophia, Ituze Nicole n'abandi. 

Iki gitaramo cyaranzwe n'ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru dore ko urusengero rwa AEBR Kacyiru rwari rwakubise rwuzuye, bikaba ngombwa ko abandi bahagarara hanze. Elimax Kagoma yaririmbye nyinshi mu ndirimbo, ashima Imana yamukuye ahantu hakomeye, ikamuha umuryango. Ni ubuhamya bukubiye mu ndirimbo 'Nzahoyankuye' yitiriye iyi album ye ya mbere. 


Elimax Kagoma k'Imana

Elmax Kagoma k'Imana yishimiwe cyane mu ndirimbo ze zaryoheye amatwi y'abakunda injyana ya Rap. Yigaragaraje nk'umuraperi ufite ejo heza mu muziki we dore ko imyandikire ye n'imirapire ye ari ntamakemwa. Abahanzi bose yatumiye, nta n'umwe wamutengushye dore ko bose bitabiriye igitaramo cye ndetse bakishimirwa cyane bikaba akarusho kuri Gaby Irene Kamanzi.


Gaby Irene Kamanzi mu gitaramo cya Elimax Kagoma k'Imana

Elimaz Kagoma k'Imana yabwiye Inyarwanda.com yanyuzwe cyane n'ubwitabire bw'abantu baje mu gitaramo cye bagakorwaho cyane n'indirimbo ze. Ubwo yavugaga ibintu bitatu byamushimishije cyane mu gitaramo cye yagize ati: "Nashimishijwe n'ubwitabire burenze ubwo ntekereza, inshuti n'umuryango ndetse n'uburyo abantu bakozweho n'ubutumwa bukubiye mu ndiririmbo naririmbye."

Yakomeje agira ati: "Kuba concert yarabaye nziza. Icya gatatu ni ukuba abahanzi bagenzi banjye baritabiriye. Nabonye Serge arapa na Arsene Tuyi arapa neza." Iyi album y’umuraperi Elimax Kagoma k'Imana, yise 'Nzahoyankuye' ikubiyemo ubuhamya bw'ukuntu yatawe n'ababyeyi be akaza gutoragurwa n'umugiraneza akamurera kugeza n'uyu munsi. Iriho indirimbo 'Azaza' yakoranye na M Olivier, 'Hagarara neza', 'Sinzavayo' na 'Ishobora byose' n'izindi. KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NZAHOYANKUYE'


Elimax Kagoma k'Imana hamwe n'umubyeyi wamutoraguye akamurera akamugira umwana mu rugo kugeza ubu


Abantu bari bitabiriye cyane,...ni umuco wa AEBR Kacyiru

Elimax Kagoma k'Imana mu gitaramo yamurikiyemo album ya mbere


Elimax Kagoma k'Imana yasangiye stage na Gaby Kamanzi


Benshi bahembukiye muri iki gitaramo


Arsene Tuyi yaririmbye muri iki gitaramo


Serge Iyamuremye


The Pink yafashijwe cyane


Bright Karyango


Dj Spin ni we wavangavangaga imiziki


Umuhanzikazi Muganwa Assumpta wamamaye nka Satura


Umuhanzikazi Natukunda Apophia


Ev Agaba Caleb n'umuhanzikazi Ituze Nicole

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne (Inyarwanda.com)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND