RFL
Kigali

Espoir FC yahagaritse amasezerano y’abakinnyi n’abatoza bayo kubera Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/04/2020 13:01
0


Nyuma ya Musanze FC, Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi yabaye ikipe ya kabiri yo mu Rwanda, yamenyesheje abakinnyi ndetse n’abakozi bayo ko ihagaritse amasezerano bari bafitanye kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.



Kuwa Gatatu tariki ya 15 Mata, Ubuyobozi bwa Espoir FC nabwo bwandikiye abakinnyi n’abatoza bayo ko bubaye buhagaritse amasezerano bari bafitanye kuko kuri ubu nta kazi bari gukorera ikipe, bityo ko batahembwa badakora .

Mu ibaruwa yashyizweho umukono na bwana Kamuzinzi Godefroid, Espoir FC yamaze kumenyesha abakinnyi ndetse n’abatoza bayo ko amasezerano bari bafitanye, abaye ahagaze by’agateganyo kugeza igihe akazi kazakomereza.

Bwagize buti “Nshingiye ku cyorezo cya Covid-19 cyatumye ibikorwa byose by’imikino n’imyidagaduro bihagarara mu gihugu harimo na Shampiyona y’umupira w’amaguru 2019/20, hakaba hashize ukwezi n’igice kandi n’igihe kizarangirira kikaba kitazwi.

Nshingiye ko umushahara ari ingurane y’akazi kakozwe kandi ibi bihe turimo akaba ari nta kazi gahari kajyanye no gukorera ikipe ya Espoir FC nk’uko bikubiye mu masezerano y’akazi wasinye".

Bakomeje bagira bati "Nkwandikiye nkumenyesha ko guhera uyu munsi ku wa 15 Mata 2020, amasezerano wagiranye na Espoir FC abaye ahagaritswe by’agateganyo kugeza igihe ibikorwa bijyanye n’imikino bizongera gusubukurwa.”

Itegeko ry’umurimo mu Rwanda riteganya ko mu bihe bidasanzwe, ikigo gishobora guhagarika abakozi bacyo mu gihe kitarenze amezi atatu, bagasubizwa mu mirimo igihe ibyo bihe bidasanzwe birangiye.


Ibaruwa yanditswe n'ubuyobozi bwa Espoir FC


Abakinnyi ba Espoir FC nta kazi bafite kugeza igihe ibikorwa b'imikino mu Rwanda bizasubukurirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND