RFL
Kigali

Espoir FC yikuye mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2020

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/02/2020 17:09
1


Espoir FC yo mu karere ka Rusizi, biravugwa ko yamaze kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ isezera mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2020 kubera ubushobozi budahagije, nyuma yo gukina umukino umwe ubanza ikanawutsindwa.



Mu cyumweru gishize, ikipe ya Espoir Fc yatsindiwe mu rugo n’ikipe ya Sunrise mu mukino ubanza mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2020, biravugwa ko ubuyobozi bw’iyi kipebwamaze kwandkira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ibamenyesha ko itazakina umukino wo kwishyura yari ifitanye na Sunrise kuri uyu wa Gatatu i Nyagatare.

Bimwe mu byatumye iyi kipe yikura muri iri rushanwa, ni ingengo y’imari y’iyi kipe isa nk’iyashize kandi bagifite imiino myinshi ya shampiyona, aha bakaba bafashe umwanzuro wo gushyira imbaraga nyinshi muri shampiyona kuruta uko bazishyira mu gikombe cy’amahoro.

Uku kumesa kamwe, kwaturutse n’ubundi ku mbogamizi iyi kipe yatangiranye uyu mwaka ‘imikino, harimo gutangira imikino ya shampiyona batemerewe kuyakira ku kibuga cyabo, aho bayakiriraga kuri stade Huye ndetse usibye urugendo bakanishyura amafaranga yo gukodesha ikibuga ndetse n’ibitunga bikanategura abakinnyi.

Aha ubuyobozi buvuga ko byabatwaye amafaranga menshi, ku buryo badacunze neza iyi kipe itazarangiza shampiyona yuyu mwaka.

Sunrise FC yari yaratsinze umukino wa mbere, niyo izahita ikomeza mu cyiciro gikurikiyeho nta yandi mananiza.

Mu mpera z’iki cyumweru, Espoir FC igomba gukina na Musanze FC, umukino ukazabera kuri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze.

Espoir FC iri mu makipe ahagaze nabi ku rutonde rwa shampiyona, kuko iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16 akina icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho ifite amanota 15 gusa mu mikino 19 imaze gukinwa. Yatsinze imikino 4, inganya 3, itsindwa imikino 12 yose.


Espoir FC itagize icyo ikosora ishobora kwisanga mu cyiciro cya kabiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jmv4 years ago
    Ndayishyigikiye kbs





Inyarwanda BACKGROUND