RFL
Kigali

Etincelles FC yabonye umutoza mukuru mushya nyuma yo gutandukana na Seninga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/12/2019 14:56
0


Ikipe ya Etincelles Fc yari imaze iminsi itari micye nta mutoza mukuru igira nyuma yuko Seninga Innocent wari umutoza mukuru asezeye ku buyobozi bw’iyi kipe abashinja ubwambuzi no kutubaha amasezerano, kuri ubu yamaze kwemeza Bizimana Abdul uzwi nka Bekeni wari umaze umwaka nta kazi agira nyuma yo kwirukanwa na Gicumbi FC mu mwaka ushize.



Nyuma yo gutandukana na Seninga, ubuyobozi bwa  Etincelles FC bwari bwatangaje ko ikipe igomba gutangira imikino yo kwishyura ifite umutoza mukuru mushya usimbura Seninga Innocent, mu batoza bari basabye akazi harimo abanyarwanda batatu ari bo Bizimana Abdou, Bisengimana Justin na Gatera Moussa, harimo kandi umwe ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’undi umwe ukomoka mu gihugu cya Maroc.

Muri aba batoza bose bari basabye akazi muri iyi kipe, Bizimana Abdou Bekeni niwe wahawe amahirwe yo kugahabwa mu gihe kingana n’amezi ane kuko yasinye amasezerano yo gutoza iyi kipe mu mikino yo kwishyura.

Amakuru ava mu buyobozi bukuru bw'iyi kipe, aravuga ko nyuma y’imikino yo kwishyura, bashobora kuzatandukana n’uyu mutoza bakongera gushyira ku isoko uyu mwanya, ariko byose bizajyana n’umusaruro Bekeni azaba yatanze muri Etincelles FC.

Si ubwa mbere Bekeni agiye gutoza Etincelles FC kuko yigeze kuyitoza mu myaka yashize ariko ntiyayigiramo umusaruro mwiza, byatumye atandukana nayo. 

Iyi kipe kandi ikaba yaramaze guha amasezerano abakinnyi bane, barimo na Kambale Salita Gentil wasinye amasezerano y’amezi 6 avuye muri Musanze FC, kugirango bayifashe mu gice cya kabiri cya shampiyona.

Bekeni wari umaze umwaka nta kazi agira nyuma yo kwirukanwa na Gicumbi FC mu Ukuboza 2018, ubwo yisabiraga kwirukanwa nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports,  uyu musaruro mubi waje usanga n’ubundi iyi kipe yari imaze iminsi idahagaze neza, bityo ubuyobozi bwa Gicumbi FC buhitamo kumwirukana.

Bekeni yatoje amakipe atandukanye arimo Gicumbi FC aherukamo ndetse n’ikipe y’Amagaju ndetse na Etincelles FC.

Etincelles FC yasoje igice kibanza cya shampiyona ihagaze neza, dore ko yasoje ku mwanya wa 7, aho ifite amanota 20, mu mikino 15 yakinnye ikaba yaratsinzemo imikino itanu, inganya imikino 5, ubundi itsindwa indi mikino itanu, ikaba iri gukora ibishoboka byose kugira ngo yongere amanota bityo izasoze shampiyona byibura iri mu makipe atanu ya mbere.


Bekeni asubiye mu ikipe yahozemo mbere


Bekeni ashobora kuzamburwa iyi kipe nyuma y'amezi ane


Etincelles Fc yasoje imikino ibanza ya shampiyona idahagaze nabi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND