RFL
Kigali

Etincelles ishinja Police FC amanyanga mu mukino yayitsinzemo ibitego 5 yayireze muri FERWAFA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/05/2021 11:26
0


Nyuma yo gutsindirwa kuri Stade Amahoro ibitego 5-1 na Police FC, ikipe ya Etincelles yahisemo kugeza ikirego cyayo mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ iyishinja amanyanga yo gusimbuza umubare mwinshi w’abakinnyi urenze abemewe mu mukino.



Etincelles FC yahuye n’uruva gusenya mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’uyu mwaka wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01 Gicurasi 2021, kuko yatsinzwe na Polisi FC ibitego 5-1.

N'ubwo iyi kipe yinjiye neza mu mukino ifungura amazamu ku munota wa kane ku gitego cyatsinzwe n’umunya-Chad Djibril Hassan, ibyayibayeho nyuma ni agahomamunwa kuko umunyezamu wayo yahindukiye inshuro eshanu.

Ku munota wa 29 Iyabivuze Osée yatsindiye Police FC igitego cya mbere, Ntwari Evode atsinda icya kabiri ku munota wa 67 anashyiramo icya gatatu nyuma y’iminota ine gusa, ku munota wa 90 Ntirushwa Aimé yatsinze icya kane, mu gihe Harerimana Obed yatsinze icy’agashinguracumu mu minota y’inyongera.

Nyuma y’uyu mukino utashimishije ubuyobozi bwa Etincelles, iyi kipe yahisemo kwandikira FERWAFA isabira mpaga ikipe ya Police FC kuko yakoze amakosa muri uyu mukino.

Yagize iti ”Bwana muyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, turasaba kurenganurwa ku mukino ikipe ya Etincelles FC yasuye ikipe ya Police FC tariki ya 01/05/2021 wabereye kuri stade Amahoro, Bwana muyobozi ikipe ya Police FC yasimbuje inshuro enye kandi bitemewe, tukaba tubasaba ko mwabigenzura, bityo mukaturenganura”.

Etincelles FC C aho iri kumwe na AS Kigali, Police FC na Musanze FC.

Etincelles FC yatsinzwe ibitego 5-1 na Police FC ku mukino wa mbere wa shampiyona ya 2021





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND