RFL
Kigali

Etincelles yitegura kwakira Rayon Sports yasinyishije umutoza mushya ukomoka mu Bwongereza

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/03/2020 9:30
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Werurwe 2020, ikipe ya Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu yasinyishije umutoza ukomoka mu Bwongereza Calum Haun Selby igihe kingana n’amezi ane, akaba asimbuye Bizimana Abdul uzwi nka Bekeni uherutse gusezera ku buyobozi bw’iyi kipe.



Etincelles FC imaze iminsi ihagaze nabi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, nyuma yo gutandukana n’uwari umutoza wayo Bekeni wayitoje imikino itanu nta ntsinzi n’imwe, yamaze gusinyisha umusimbura we kugira ngo azahure umusaruro wari warakendereye muri iyi kipe ifite abakunzi batari bake mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today,  Umuyobozi wa Etincelles wungirije, Gafora Abdul Karim, yemeye ko bazanye uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza, agira ati “Twazanaga Abanyarwanda ejo bakegura , twafashe uyu munyamahanga kugira ngo adufashe mu mikino isigaye ya shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro bitewe n’ubunararibonye afite” .

Yakomeje asaba abafana ba Etincelles kuzitabira umukino uzabahuza na Rayon Sports kuwa gatatu tariki ya 04 Werurwe 2020, kuri Sitade Umuganda.

Calum Haun Selby, yavukiye mu gihugu cy’u Bwongereza , yatoje ikipe ya SC Villa Sports Club mu mwaka 2016-2017 aho iyi kipe yo muri Uganda yasoje ku mwanya wa Kabiri muri shampiyona.

Abaye umutoza wa gatatu muri Etincelles muri uyu mwaka w’imikino 2019/2020, nyuma ya Seninga Innocent watangiranye na yo shampiyona, Seninga yasezeye mu kwezi k’Ugushyingo 2019, akurikirwa na Bekeni.

Kuri ubu Etincelles iri ku mwanya wa 12 n’amanota 22 mu mikino 20 ya shampiyona imaze gukina,  imaze gutsindamo itanu, yanganyije imikino irindwi, itsindwa imikino umunani.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Werurwe 2020 kuri Sitade Umuganda mu karere ka Rubavu, Etincelles FC irakira Rayon Sports ya Gatatu muri shampiyona igeze ku munsi wayo wa 21.


Selby yasinye amezi ane muri Etincelles


Selby asimbuye Bekeni wasezeye muri Etincelles mu minsi ishize





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND