Kuba nta gihe gihagije cyo kwitegura yabonye ugereranyije n’andi makipe bazaba bahanganye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, ikipe ya Etoile de l’Est yasabye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ kuyongerera igihe cyo gushaka umutoza mukuru.
Etoile
de l’Est yo mu karere ka Ngoma iheruka kubona itike yo gukina shampiyona y’icyiciro
cya mbere mu Rwanda nyuma y’imyaka 24, yasabye FERWAFA kuyiha iminsi 90 yo gushaka
umutoza mukuru, ikipe ikaba izatangira shampiyona itozwa n’umutoza w’ungirije
wanayizamuye mu cyiciro cya mbere, Banamwana Camarade.
Etoile
de l’Est ivuga ko yashatse umutoza mukuru muri iyi minsi micye ishize, ariko
ntiyabasha kumvikana n’abo baganiraga bujuje ibisabwa kandi ari nako iminsi y’igihe
cy’itangira rya Shampiyona yihuta igasanga bishobora kuyikoma mu nkokora
igatangira nabi, ihitamo gusaba igihe gihagije cyo kuzahitamo umutoza ujyanye n’icyerekezo
cy’ikipe.
Muhizi
Vedaste uyobora Etoile de l’Est yagize ati” Twasabye ko baduha amezi atatu
tukaba dukoresha Camarade kuko urabona Shampiyona ni bwo yari ikirangira,
iminsi yo gushaka umutoza mukuru yari micye, biba bisaba kuba mufite umutoza
umenyereye abakinnyi ndetse wanadufasha gushaka abandi bakinnyi bafasha ikipe
gutanga umusaruro".
Etoile
de l’Est iracyategereje igisubizo kizava muri FERWAFA, gusa bavuga ko bizeye
igisubizo mbere yuko shampiyona itangira kizabafasha kubaka ikipe izatanga
umusaruro ndetse igaha ibyishimo abakunzi bayo by’umwihariko abanyengoma.
Iyi
kipe izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 160 Frw muri uyu mwaka, yabonye
itike yo gukina mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka 24, ikaba yarazamukanye na
Gicumbi FC bavuye mu cyiciro cya kabiri, ikaba izakoresha abakinnyi 25.
Etoile
de l’Est izatangira Shampiyona ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira2021,
yakira Police FC i Ngoma.
TANGA IGITECYEREZO