RFL
Kigali

EXCLUSIVE: Eric Rutanga yadutangarije byinshi birimo n'ukuri kweruye ku igurishwa rye muri Yanga Africans-VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/12/2019 9:17
0


Myugariro wa Rayon Sports ukina ku ruhande rw’ibumoso, akaba anayibereye kapiteni Rutanga Eric amaze iminsi avugwaho kwerekeza muri Yanga Africans yo muri Tanzania, gusa ariko nyir'ubwite atangaza ko ibimuvugwaho ari ibihuha atazi aho byaturutse, yemeza ko akiri umukinnyi wa Rayon Sports uyifitiye imyaka ibiri y’amasezerano.



Mu mwaka w’imikino ushize Yanga Africans yo mu cyiciro cya mbere muri Tanzania yifuje myugariro ukinira Rayon Sports Rutanga Eric, ariko isoko ryo kugura abakinnyi rifungwa ntagikozwe hagati y’impande zombi.

Yanga yaguze undi mukinnyi wo gukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira ariko ntiyahirwa n’iyi kipe ngo atange ibyo abafana baba bamutezeho, byanatumye bongera kugumuka batangiza gahunda yo kugarura izina rya Rutanga  Eric muri Yanga Africans.

Ibi bigaragarira ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, aho bahora bamuha ikaze muri Yanga, yatsinda igitego bakamushyira ku nkuta zabo bishimana nawe ku ntsinzi yabonye ariko bagasoza n’ubundi bamuha ikaze mu ikipe yabo.

Ibi byakanguye abantu benshi batandukanye batangira gutekereza ko ibintu bishobora kuba bigeze kure gusa ariko Rutanga Eric avuga ko nawe ubwe abyumva bivugwa ariko atari ukuri kuko byabaye ubuyobozi bwa Rayon Sport bwabimumenyesha, yongeraho ko we nta burenganzira afite bwo kuganira na Yanga kuko ari umukinnyi wa Rayon Sports uyifitiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Ubuyobozi bwa Yanga Africans bwigeze kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ku igurwa rya Rutanga  ariko ntacyo byatanze.

Inyarwanda.com iganira na Rutanga Eric yashimangiye ko amakuru amuvugwaho yo kujya muri Yanga ari ibihuha nta kuri kurimo avuga ko arajwe ishinga n’imikino ya shampiyona ikipe abereye kapiteni iri kwitegura.

Yagize ati”Ibyo kujya muri Yanga biri kuvugwa ni ibihuha kuko ubwange sinigeze mvugana n’ubuyobozi bwa Yanga ndetse n’abayobozi banjye ntibigeze bavugana, narabyutse nanjye mbyumva gutyo bavuga ko nasinye muri Yanga. Ubu ikituraje ishinga ni imikino ya shampiyona turi kwitegura ya Mukura VS na APR FC, ibindi ntabihari.”

Yanga Africans bivugwa ko yifuza gusinyisha Rutanga mbere yuko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rifungwa muri uku kwezi kwa 12, iravugwamo ubukene bukabije bwanatumye abakinnyi bayo batangira kuyivamo bakagenda.

Rutanga Eric ni umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane mu Rwanda. Magingo aya ni kapiteni w'ikipe ifite abafana benshi cyane mu Rwanda ari yo Rayon Sports. Yakuze yumva azakinira Manchester United. Avuga ko ari umufana ukomeye wa Rayon Sports nk'ikipe akunda cyane mu Rwanda. I Burayi akunda birenze Manchester United ndetse FC Barcelona.


Rutanga Eric avuga ko ari umukinnyi wa Rayon Sports atigeze avugana na Yanga Africans

Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye na Rutanga


VIDEO: Eric Niyonkuru-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND