RFL
Kigali

Fabrice Mugheni wakiniraga Rayon Sports yerekanwe nk'umukinnyi mushya wa AFC Leopards - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/10/2020 14:45
0


Nyuma yuko Fabrice Mugheni Kakule kasereka yanze kongera amasezerano muri Rayon Sports yakiniraga, yerekeje muri Kenya kuganira na AFC Leopards birangira bumvikanye asinya amasezerano y'imyaka ibiri, ahita anerekwa abafana n'abakunzi b'iyi kipe.



Mugheni wamaze imyaka myinshi akina muri shampiyona y'u Rwanda, agiye gukinira AFC Leopards mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere nyuma yo kunaniranwa na Rayon Sports yashakaga kumugabanyiriza umushahara.

Mu myambaro y'ubururu n'umweru, Mugheni yeretswe abakunzi b'iyi kipe nk'umukinnyi mushya wabo, aho agiye kujya yambara nimero 17.

AFC Leopard yari yaratandukanye n’abakinnyi benshi ndetse n’abatoza kubera ikibazo cy’ubukene cyabarizwaga muri iki gihugu nyuma yuko umuterankunga aseshe amasezerano bari bafitanye, kuri ubu yamaze kubona umuterankunga mushya wa Betsafe bazakorana mu gihe cy’imyaka itatu.

Mugheni Fabrice yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Police FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports yanyuzemo inshuro ebyiri.

Mugheni yerekanwe nk'umukinnyi mushya wa AFC Leopards

Mugheni yicaye muri Stade ya AFC Leopards


Mugheni azajya yambara nimero 17 muri AFC Leopards







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND