RFL
Kigali

FERWAFA na RBA basinyanye amasezerano y’imikoranire arimo kwerekana Shampiyona y'u Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/11/2020 18:35
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru 'RBA' basinye amazezerano y'ubufatanye aho RBA igiye kuzajya yerekana shampiyona y'u Rwanda ndetse n'indi mikino mu gihe cy'imyaka itatu.



Ni umuhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Ugushyingo 2020, ubera ku cyicaro cya FERWAFA aho wari witabiriwe n'abayobozi ku mpande zombi,  perezida wa FERWAFA Rtd Big Gen Sekamana Jean Damascene ndetse n'umuyobozi wa RBA Arthur Asiimwe.

Umuyobozi wa RBA yagaragaje ko yishimiye ubu bufatanye na FERWAFA buzamara imyaka itatu, avuga ko biteguye kugeza imikino ku banyarwanda.

Yagize ati “Dufite ubushake, dufite ibikoresho kandi twizeye ko tuzageza ku banyarwanda imikino myinshi ishoboka kuko tugomba kubyaza umusaruro aya masezerano”.

Rtd Brig Gen Sekamana nawe yavuze ko yishimiye cyane aya masezerano y’ubufatanye na RBA, anavuga ko impande zombi zizagabana inyungu izava mu kwerekana iyi mikino.

Kuba hari urugande runaka rushobora kubangamirwa n'aya masezerano, umuyobozi wa FERWAFA yatangaje ko icyo bashyize imbere ari inyugu rusange atari inyungu z'umuntu cyangwa z'uruhande ku giti cyarwo.

Mu bikubiye mu masezerano, harimo ko RBA ari yo izerekana  shampiyona y'icyiciro cya mbere, igikombe cy’Amahoro ndetse n’andi marushanwa atandukanye ategurwa na FERWAFA.

Umuyobozi wa RBA yavuze ko iki kigo kizajya gitanga amashusho ku bindi bitangazamakuru aho kwizanira abafata amashusho, ndetse anavuga ko bazaha uburenganzira ibitangazamakuru bimwe bikajya bifata amashusho.

Umwaka ushize w’imikino wa 2019-2020, Shampiyona y’u Rwanda yakinwe nta muterankunga ifite nyuma y’uko FERWAFA itandukanye na AZAM TV yerekana imikino y’amarushanwa yayo kuva mu 2015.

Bikaba binavugwa ko Bralirwa nayo isinyana na FERWAFA amasezerano y'imikoranire mu gihe cya vuba.

RBA yasinye kwerekana amarushanwa ategurwa na FERWAFA mu myaka itatu iri imbere uhereye uyu mwaka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND